Icyasimbuye inama y’umushyikirano yasubitswe kubera Covid-19


Inama y’Abaminisitiri yemeje isubikwa ry’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yagombaga kuba ku nshuro ya 18 kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus mu gihugu, igena ko ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze Umukuru w’Igihugu yagombaga kuzatangiramo, azarigeza ku baturage mu kiganiro kizaba ku wa 21 Ukuboza.

Inama y’umushyikirano yasimbujwe ijambo rya Perezida Kagame ryerekana uko igihugu gihagaze

Inama y’Abaminisitiri yemeje isubikwa ry’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yagombaga kuba ku nshuro ya 18 kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus mu gihugu, igena ko ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze Umukuru w’Igihugu yagombaga kuzatangiramo, azarigeza ku baturage mu kiganiro kizaba ku wa 21 Ukuboza.

Umwanzuro wo gusubika Umushyikirano w’uyu mwaka, ni umwe mu yari yitezwe mu Nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 14 Ukuboza 2020 iyobowe na Perezida Kagame.

Wagombaga kuba ku wa Gatatu tariki ya 16 Ukuboza, ariko kuri uyu wa Mbere amakuru yatangiye gucicikana ko ugomba gusubikwa nyuma y’uko bigaragaye ko icyorezo cya Coronavirus cyafashe indi ntera.

Imyiteguro yose yari igeze kure, ndetse abantu 500 bagombaga kuwitabira muri Kigali Convention Centre bari batangiye guhabwa gahunda y’iminsi bagomba kujya kwipimishirizaho Coronavirus.

Umwanzuro wa kabiri w’Inama y’Abaminisitiri wemeje ko iyi nama igomba gusubikwa. Ugira uti “Ishingiye ku buryo imibare y’ubwandu bwa Covid-19 ikomeje kwiyongera, Inama y’Abaminisitiri yafashe icyemezo cyo gusubika amakoraniro ahuza abantu benshi ku rwego rw’igihugu harimo n’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano.”

Hanzuwe ko ku wa 21 Ukuboza, hateganyijwe ikiganiro Umukuru w’Igihugu azagirana n’abayobozi, abanyamakuru n’abaturage ari nacyo kizatangarizwamo ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze.

Ati “Muri uyu mwaka, ku itariki ya 21 Ukuboza, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika azagirana ikiganiro n’abayobozi, abaturage n’abanyamakuru ndetse ageze ku Banyarwanda uko igihugu gihagaze (State of the Nation).”
Kuri iyi nshuro byitezwe ko iryo jambo rizaha ihumure Abanyarwanda nyuma y’ibihe bikomeye igihugu cyanyuzemo bya Coronavirus, bigahungabanya ubukungu.

Kugeza ubu, abantu 6747 nibo bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus kuva cyagera mu gihugu mu mezi icyenda ashize. Muri bo, abarenga 700 banduye mu mezi byumweru bibiri bishize. Abamaze gupfa nabo bakomeje kwiyongera kuko ubu ari 56 barimo batandatu bapfuye mu byumweru bibiri bishize.

Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Source:Igihe 


IZINDI NKURU

Leave a Comment