Ibyo Abayobozi bo mu Majyepfo basabwe


Kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ukuboza 2019, Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Prof. Shyaka Anastase, yasabye abayobozi bose bo mu Turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Huye na Gisagara gushyira imbaraga mu mishanga ihari yagenewe kuzamura abaturage kugira ngo bazamuke mu iterambere.

Abayobozi basabwe gukora ibishoboka imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza

Ibi Minisiyiri yabitangaje mu nama nyunguranabitekerezo yagiranye n’ abayobozi bose bo muri turiya Turere kuva ku muyobozi w’ Umugudugudu kugera ku bayobozi b’Uturere.

Iyi nama yari igamije gushaka icyakorwa ngo imbereho n’ iterambere ry’ umuturage birusheho gutera imbere. Minisitiri yavuze ko utwo Turere uko ari tune dufite abaturage benshi b’ amikoro make ariko hari imishinga itandukandukanye ishobora kubyazwa umusaruro ikabyarira inyungu abaturage.

Yagize ati “Turifuza ko ubuyobozi bwose kuva ku Karere kugera ku Mudugudu umutima n’ amaso babyerekeza ku muturage, kugira babashe kumufasha azamuke. Nta muturage udakeneye kuzamuka ngira ngo igikenewe ni uko abayobozi bose n’ abikorera tujyana muri uwo murongo”.

Ibi biratangazwa mu gihe mu cyanya cyahariwe inganda mu karere ka Huye n’ aka Nyamagabe harimo izafunze imiryango abazikoragamo babura akazi.

Muri zo harimo uruganda rwatuganyaga umusaruro w’ ibishyimbo rukawongerera agaciro rwo muri Huye, uruganda rwo mu Murenge wa Rusatira rwatunganya umusaruro w’ imyumbati n’ uruganda rwatunganyaga umusaruro w’ ibigori mu Karere ka Nyamagabe.

Minisitiri SHYAKA yavuze ko inzego zirimo kubiganiraho kugira ngo iki kibazo kivugutirwe umuti. “Inganda zishyirwaho n’ abikorera kugira bunguke, Leta yo icyo ikora ni ukurohereza izo nganda kugira ngo zishore imari zitangire zikore. Igisubizo ntabwo ari Leta gusa ariko turizera ko inzego zirimo kubikoranaho n’ abikorera kugira ngo bitangire bishyirwe mu bikorwa”.

UWIMPUHWE Egidia

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment