Umuyobozi wa Agaciro Young Generation Forum, Kagabo Jacques, yatangaje ko nk’abanyarwanda bishyize hamwe kugira ngo babashe no guhangana n’abahakana cyangwa abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, byo guharirwa leta gusa, batangiza ikigega kiswe Umurinzi Support Fund, kigiye kujya gifasha mu gukurikirana no kugeza mu nkiko abakora ibikorwa by’ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko bari basanzwe bahangana n’aba bantu bari hirya no hino ku Isi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kubasubiza, ariko ko ubu ubona ko aba bantu bakomeje gukaza umurego ku buryo badatinya no kuvuga ko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri.
Yagize ati “Nitwe twatangije iki kigega gifasha abahangana n’abahakana jenoside yakorewe Abatutsi, ubundi twandikaga dukoresheje imbuga nkorambaga ariko ubu turashaka kubageza mu nkiko. Umuntu arabyuka agatangira gupfobya ariko ubu kubera ko bakajije umurergo aho usanga bavuga ko habaye jenoside ebyiri abandi bakavuga ko ingabo za FPR-Inkotanyi zitahagaritse jenoside ahubwo zayikoze, tugomba kubageza mu nkiko aho bari hose ku Isi.”
Yavuze ko ubusanzwe hari abari basanzwe babikora bakabarega ariko ubu bashaka kubafasha. Ati “Aho yaba ari hose ku Isi tuzahamusanga tumushyire mu nkiko, turakangurira buri munyarwanda ukunda igihugu cye ko umuntu wese ushaka kugobeka amateka tugomba kumurikirana.”
Yavuze ko batangije iri ishyirahamwe ari abantu 300 batangiranye amafaranga miliyoni zirenga 20, ariko buri munyarwanda wese wumva afite umukoro wo guhangana n’iki kibazo yakwitanga uko ashoboye.
Ingabire Marie Immaculée watorewe kuyobora iki kigega, yavuze ko buri munyarwanda wese wumva ko ahangayikishijwe n’iki kibazo cy’abantu bakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yakwitanga ndetse akaba yajya muri iri shyirahamwe kugira ngo bireke guharirwa leta gusa.
Ingabire yagaragaje ko mu gihe hazaba hari urubanza runaka rukurikiranwemo abapfobya Jenoside, amikoro azajya avanwa muri iki kigega.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yashimye abatangije uyu muryango wo guhangana n’abahakana cyangwa abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bisaba ubufatanye bwa buri wese.
@umuringanews.com