Ibyangijwe n’imyigaragambyo byateye ibihombo bikomeye sosiyete z’ubwishingizi mu Bufaransa


Ibyangijwe n’imyigaragambyo yakurikiye urupfu rw’umwana w’imyaka 17 warashwe kuwa 27 Kamena n’umupolisi mu Bufaransa, bizishyurwa agera kuri miliyoni 650 z’amayero n’ibigo by’ubwishingizi.

Ihuriro ry’ibigo by’ubwishingizi mu Bufaransa ryatangaje kuri uyu wa Kabiri ko icyo kiguzi gikubye inshuro zirenze ebyiri miliyoni 280 yari ateganyijwe mu cyumweru cyabanjirije imyigaragambyo.

Mu byangiritse mu bice bitandukanye by’imijyi hagwiriyemo ibyagiye bitwikwa nk’ibikoresho by’abakozi n’abayobozi b’ibanze, imodoka zagiye n’ibindi.

Amadosiye agera ku 11300 amenyekanisha ibyangiritse biturutse ku myigaragambyo yabereye mu mijyi ni yo amaze gutangwa kugeza ubu nk’uko inkuru ya France24 ibivuga.

Ku wa 27 Kamena 2023, ni bwo umuhungu witwa M. Nahel wari utwaye imodoka mu gace ka Nanterre gaherereye mu birometero 11 uvuye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Umujyi wa Paris, yahuye na polisi iramuhagarika we arakomeza, umupolisi ahita amurasa.

Uyu musore bikekwa ko atari afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, kuko imyaka afite itabimwemerera.

Akimara kuraswa, abaturage bo mu mijyi itandukanye y’u Bufaransa nk’Umurwa Mukuru Paris, Marseille, Lille, Lyon, Nice na Strasbourg n’iyindi biraye mu mihanda basabira ubutabera uyu mwana, ariko abashinzwe umutekano muri iki gihugu bakora ubutaruhuka kugira ngo bayitatanye.

Bikiba, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yanenze ibyo bikorwa, avuga ko ubugizi bwa nabi butazihanganirwa na busa.

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment