Ibyagufasha kwirinda kanseri ku gipimo cya 40%, indwara ikomeje kwica benshi


Inzego zinyuranye z’ubuzima ku isi ndetse no mu Rwanda zemeza ko kanseri ari ikibazo gikomeye cyane cy’ubuzima hagendewe ku mibare y’abayirwara ndetse n’abo ihitana ariko nubwo bimeze bitya, Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yatanze inama y’ibyakorwa mu kuyirinda ku gipimo cya 40%.

Buri mwaka tariki 4 Gashyantare aba ari umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri, dore ko kugeza ubu ariyo ndwara itandura ikiri ku isonga mu kuba umwanzi ukomeye w’ubuzima bwa muntu. Imibare yatangajwe n’inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko igitsina gore ari bo bibasirwa n’indwara ya kanseri cyane, aho muri 2020 mu barwayi ba kanseri 8835, muri bo igitsina gore bari 5152, ihitana abagera kuri 3460 mu gihe igitsina gabo bari bayirwaye bari 3.683 ihitana 2584.

Nanone byagaragaye ko mu mwaka wa 2020 kanseri yaje ku mwanya wa kabiri mu ndwara ziteza ububabare bukabije n’imfu nyinshi ku isi yose, aho abantu bashya barwaye kanseri ari miliyoni 19,3 n’imfu z’abagera kuri miliyoni 10.

Nubwo imibare y’abafatwa n’abicwa na kanseri iri hejuru ariko hari uko yakwirindwa

Mu gikorwa cya siporo cyabaye tariki 4 Gashyantare 2024 mu mujyi wa Kigali, cyahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri, Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko kanseri ari umwanzi ukomeye w’ubuzima bwa muntu ku isi yose, ko ariko hari icyakorwa mu kugabanya ibyago byo kuyirwara.

Ati : « Kanseri zose zibaho zishobora kugabanywa ku gipimo cya 40% mu gihe umuntu yitwararitse ibi bikurikira : Kunywa amazi litiro 2 ku munsi, kuryama amasaha 7 mu ijoro, kwirinda kunywa inzoga n’uzinyweye akanywa gake (tunyweless), kutanywa itabi no gukora siporo nibura isaha 1 ku munsi, kugabanya isukari n’umunyu no kwirinda kugira ibinure byinshi. »

Minisitiri w’ubuzima yibukije ko kanseri ari indwara idafitiwe igisubizo kirambye ku isi, inatwara abantu benshi, ko ariko hari icyakorwa mu kuyirwanya.

Ati : « Kurwanya indwara zitandura zirimo kanseri, indwara z’umutima n’indwara za diyabete cyane ko izi uko ari eshatu ari zo zihitana abantu benshi mu Rwanda, bituruka ku muntu ku giti cye kuko ntibisaba amafaranga menshi cyane ahubwo bituruka ku myitwarire ye, kuko iyo witaye ku buzima bwawe kuva ubyutse kugeza ugarutse kuryama ni cyo gisobanuro cyo kwirinda indwara zitandura n’umuryango wawe. »

Minisitiri Nsanzima yibukije ko igishoro cya mbere ari ubuzima, anakebura abarengeje imyaka 30 ko ari cyo gihe cyo kwita ku mubiri cyane kugira ngo atazabaho igice kinini gisigaye cy’ubuzima bwe arwaye cyangwa ari ikimuga kubera indwara zitandura.

Ni ryari habaho amahirwe yo gukira kanseri ?

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima « RB C », Dr Francois Uwinkindi atangaza ko abantu basobanukirwe  indwara za kanseri, bakamenya uko ziteye ndetse n’ibimenyetso biziranga byafasha cyane, kuko mu gihe umuntu abyibonyeho ahise yihutira kujya kwa muganga, aba afite amahirwe yo kuvurwa agakira.

Ati:« Ubukangurambaga burakenewe kugira ngo abantu bamenye ibimenyetso by’indwara za kanseri, bamenye uko bazirinda ndetse no kumenya ko ubonye afite ibyo bimenyetso yakwiihuritira kujya kwa muganga bityo afashwe hakiri kare, kuko byagaragaye ko kanseri nyinshi iyo zibonetse hakiri kare ubasha kuvurwa ugakira. »

Uwakize kanseri atangaza icyabimufashije

Philippa Kibugu Decuir, ni umwe mu bavuwe indwara ya kanseri y’ibere agakira. Atangaza ko icyatumye avurwa agakira ari kuba yarisuzumishije kare ndetse akitabwaho n’abaganga b’inzobere mu kuvura kanseri.

Ati:« Narokotse kanseri y’ibere. Njye mpora nigisha amagambo atatu: IKUNDE, IMENYE, ISUZUMISHE. Ibi bintu bitatu iyo ubyize, ukabishyira mu mutima wawe iyo hagize igihindutse urabimenya ukajya kwa muganga kwisuzumisha.”

Philippa akaba agira inama abantu bose gukunda ubuzima bwabo, bakajya bita ku mubiri wabo bisuzumisha hakiri kare, aho yemeza ko abantu baramutse bikunda bakanisuzumisha hakiri kare uwasanga arwaye yavurwa agakira.

Imibare y’abarwaye kanseri ikomeje kuzamuka

Mu Rwanda uko imyaka ishira, ni nako umubare urushaho kwiyongera, aho mu mwaka wa 2007 abarwayi ba kanseri bageraga kuri 650, mu gihe umwaka wa 2023 warangiye abagera ku ibihumbi 5283 basanzwemo ubwoko butandukanye bwa kanseri.

Kugeza ubu hari amoko arenga 100 ya kanseri ku isi ariko iziganje cyane mu Rwanda ni kanseri y’inkondo y’umura, kanseri y’ibere, kanseri y’igifu, kanseri yo mu maraso na kanseri y’urura.

RBC itangaza ko mwaka wa 2023 mu Rwanda hasuzumwe abantu ibihumbi 97077 kanseri y’inkondo y’umura, abagera kuri 610 nibo basanzwemo uburwayi bw’iyi kanseri, naho mu bantu ibihumbi 130,133 bisuzumishije kanseri y’ibere muri bo abagera kuri 605 bari bayifite.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kurwanya kanseri igira iti « Tuzibe   icyuho mu kwita ku buvuzi ndetse no gutanga serivise ku barwaye kanseri. »

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment