Rutahizamu ukomoka muri Argentine Lionel Messi, nyuma yo gutandukana na FC Barcelona yari amazemo imyaka irenga 20 byamaze kwemezwa ko agiye kwerekeza muri Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo byamenyekanye ko Lionel Messi atazakomezanya na FC Barcelona kubera ibibazo by’ubukungu biri muri iyi kipe y’igihangange.
Amakuru yemeza ko Lionel Messi yamaze kumvikana na Paris Saint Germain kuyikinira imyaka ibiri ishobora kongerwaho umwe. Azajya ahambwa miliyoni 35 z’amayero buri mwaka.
Paris saint Germain isanzwe yamamaza Visit Rwanda ibaye imwe mu makipe akomeye ku mugabane w’uburayi nyuma yo kuba uyu mwaka izaba ifite abakinnyi b’ibihangange nka Lionel Messi , Neymar, Sergio Ramos, Kylian Mbape Di Maria n’abandi.
Ku munsi w’ejo abafana ba Paris sain germain biriwe bategreje Lionel Messi ariko ntiyagera ku kibuga kuko arahagera ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.
IHIRWE Chris