Iburasirazuba: PSF mu rugamba rwo guhangana na covid-19


Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, PSF, bwatangije icyumweru cyo gukangurira abikorera n’abaguzi babo kwikingiza COVID-19, buri mucuruzi asabwa kubanza kubaza umugannye niba yarikingije.

Ni igikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Bugesera mu Mujyi wa Nyamata, kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ukuboza 2021, ariko kinabera mu mirenge yose igize iyi Ntara. Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga iragira iti “Warikingije?”

Muri iki cyumweru, buri mucuruzi azajya abanza afate umwanya abaze umuguzi umugannye niba yarikingije mbere yo kumuha serivisi imugenza, nasanga atarabikoze, azajya amurangira aho bari gukingira mu rwego rwo gufatanya n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kurushaho gushishikariza abaturage kwikingiza.

Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, yavuze ko ubu bukangurambaga babutangije nyuma yo kubona ko hakenewe imbaraga mu gushishikariza abikorera n’abakiliya babo kwikingiza COVID-19.

Ati “Twabonaga ko iki cyorezo kiri kwiyongera, tubona ko nitudafata ingamba natwe bizaba ikibazo. Ikindi na none twari twabonye ko tutari kujyana mu ngamba n’ubuyobozi bwa Leta, duhitamo gufata ingamba zigamije gufatanya n’ubuyobozi bwacu guhashya iki cyorezo.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yavuze ko buri mucuruzi akwiriye kubigira umuhigo agasaba abamugannye kujya kwikingiza.

Ati “Ubutumwa natanga ni ukongera kuvuga ngo tujyanemo mu muhigo, urukingo ni ubuzima kandi iyo wikingije uba urinze mugenzi wawe kandi nawe wirinze ndetse ni umuhigo wo kwiyemeza ko tudakwiye kuneshwa na COVID-19.”

Umwe mu bacuruzi bakorera mu Mujyi wa Nyamata, Muhizi Patrick, yavuze ko muri iki cyumweru buri mukiriya uzajya umugana, azajya abanza kumubaza niba yarikingije, yasanga atarabikoze, akamurangira aho biri gukorerwa.

Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda, kimaze guhitana abaturage 251 bo mu Ntara y’Iburasirazuba.

 

Source: igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment