Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hamamazwa igitaramo kidasanzwe “Pussy Party”, aho bamwe banemeza ko ari icyo gusambana, kikaba giteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali, kuri ubu haracicikana inkuru yemeza ko iki gitaramo kitakibaye ariko kugeza ubu nta tangazo rizwi rigikumira, gusa hagendewe ku byifuzo by’ababonye ifoto yamamaza icyamamaza, harimo abihutiye gusaba inzego z’umutekano ko zakoresha uburyo bwose zigaharika iki gitaramo.
![](http://umuringanews.com/wp-content/uploads/2018/11/Aya-ni-agura-ibihumbi-50.jpg)
Umwe mu bategura kiriya gitaramo utashatse kumenyekana, yavuze ko benshi bahutiye ku nyito cyahawe ndetse n’ifoto yakwirakwijwe bakakita icyo gusambana, ngo nyamara kizakorwa mu buryo bwo kwishimisha gusa ku bitabiriye.
Yabivuze muri aya magambo “Pussy Party izahuza abantu bambaye mask, bipfutse mu maso, ni inyito ihuye n’ipusi aho kuba uko abantu babitekereza n’uko byagiye bitangazwa. Abishyuye bamaze kwishyura ndetse ubu hasigaye amatike mbarwa, uwatanze amafaranga ye rero ni we uzamenya ibizaberamo nyakuri”
Icyo yahakanye ni ugutangaza aho kiriya gitaramo kizabera, abagiteguye ngo kuko ari igitaramo cy’ibanga, bityo babikoze byaba ari ugutakaza icyizere cy’ababishyuye bazakitabira, ngo gusa uzitabira igitaramo azabona nk’ibisanzwe bibera mu tundi tubyiniro birimo “kunywa ibinyobwa bitandukanye bijyanye n’amahitamo ye, kurya, kubyinirwa ndetse no ’kwishimisha’”.
![](http://umuringanews.com/wp-content/uploads/2018/11/Inzego-zinyuranye-zagize-icyo-zitangaza-kuri-iki-gitaramo-kitiriwe-icyubusambanyi.jpg)
Dr Nzabonimpa Jaques ushinzwe Umuco muri RALC, nawe yavuze ko ibintu nk’ibi we ntacyo yabivugaho kuko yumva birenze guhonyora umuco ahubwo ko bigomba gukurikiranwa na Polisi kuko biri mu cyiciro cy’ibyaha by’urukozasoni.
Ku ruhande rw’uhagarariye Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard yatangaje ko nta byinshi yavuga kuri abo bantu mu gihe batigaragaza ngo berure koko niba icyo gikorwa gihari ndetse giteguwe mu buryo nk’ubwo cyavuzwemo. Ati “Mu Itorero ry’Igihugu icyo twifuriza abantu ni ukudakora ibyo bintu by’urukozasoni kuko binabujijwe mu mategeko, gusa uwo dukurikirana ni umuntu uhari wigaragaza kandi watojwe naho ubundi iyo bitabaye ibyo ubikoze akurikiranwa n’izindi nzego”.
Ku bijyanye n’iki gitaramo Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Espérance Nyirasafari, we yavuze ko nta kintu yavuga ku gitaramo nk’iki kuko nta byinshi akiziho.
IHIRWE Chris