Mu nama ya 38 ihuza Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye muri SADC, Perezida Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yavuze ko ibihugu bya Afurika bikwiye gufatanya mu gushaka umuti ku bibazo umugabane ufite, ashimangira ko iterambere rirambye n’umutekano bizashingira ku gushyiraho uburyo bworohereza urubyiruko kubyaza umusaruro ubushobozi rwifitemo.
![](http://umuringanews.com/wp-content/uploads/2018/08/p44.jpg)
Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bigomba guhuza imbaraga ariko intego za buri gihugu ntizirengagizwe, kuko gushyira hamwe atari amahitamo bakwiriye gutekerezaho umwanya munini, ahubwo ari nk’ihame. Yashimangiye ko amateka yerekana ko ibihugu bigira imbaraga nyinshi bishyize hamwe ariko bikazirikana n’inyungu za buri gihugu cyaba gito cyangwa kinini.
![](http://umuringanews.com/wp-content/uploads/2018/08/p12.jpg)
Perezida Kagame yagize ati “Imyitwarire igabanya icyizere hagati yacu nko kuvuga ikintu tugakora ikinyuranye nacyo, guhangana n’abaturanyi, ibyo bituma tugenda gahoro. Nta n’umwe wunguka ahubwo birangira turi guteza imbere inyungu z’abanyamahanga bungukira mu kwicamo ibice kwa Afurika.”
![](http://umuringanews.com/wp-content/uploads/2018/08/p1.jpg)
Iyi nama imara iminsi ibiri iri kubera mu Mujyi wa Windhoek muri Namibia, Perezida Paul Kagame akaba yaratumiwe nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe “AU”.
HAGENGIMANA Philbert