Ibihano ku babyeyi n’abarezi babangamira imyigire y’umwana


Ibihano bireba umubyeyi cyangwa umurezi usibya umwana  ishuri nta mpamvu yumvikana, utamuha ibikenewe mu myigire ye kandi abifitiye ubushobozi.

Utamutangira umusanzu muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri kandi abifitiye ubushobozi; Umuvana mu ishuri cyangwa utuma ata ishuri; aba akoze ikosa.

Ni ibihano biteganywa n’itegeko N° 010/2021 ryo ku wa 16/02/2021, rigena imitunganyirize y’Uburezi mu Rwanda.

Kutohereza umwana ku ishuri cyangwa kurimusibya birahanirwa
Kutohereza umwana ku ishuri cyangwa kurimusibya birahanirwa

Mu ngingo yaryo ya 125, ivuga ko kuvutsa umwana uburenganzira bwo kwiga amashuri y’uburezi bw’ibanze, haseguriwe ibiteganywa n’andi mategeko ahana, umubyeyi cyangwa undi muntu ufite ububasha bwa kibyeyi ku mwana, utamutangiza amashuri abanza kandi agejeje ku myaka yo gutangira.

Ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi bitanu (5.000 Frw), ariko atarenze ibihumbi icumi (10.000 Frw), kandi umwana agasubizwa uburenganzira yavukijwe.

Ingingo ya 126, ivuga ko umubyeyi w’umwana cyangwa umurera utuma ata ishuri,
haseguriwe ibiteganywa n’andi mategeko ahana, umuntu wese ukoresha umwana bigatuma atiga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze, aba akoze ikosa.

Iyo abihamijwe, ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 Frw) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000Frw), kandi umwana agasubizwa mu ishuri.

 

ubwanditsi@umuringanews.com &KT


IZINDI NKURU

Leave a Comment