Ibihangage mu mukino w’iteramakofe ku isi bategerejwe i Kigali


Amakuru aremeza ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere “RDB” ariyo yasabye ibyamamare Floyd Joy Mayweather na Emmanuel Dapidran Pacquiao kuzaza guteranira ibipfunsi i Kigali mu mukino uzaba mu Ukuboza, gusa bo ntacyo barasubiza.

Muri Gicurasi 2015 nibwo aba bagabo baheruka guhura mu mukino wabaye uw’amateka mu iteramakofi, wabereye ahitwa MGM Grand Garden Arena mu Mujyi wa Las Vegas. Icyo gihe Mayweather niwe wegukanye instinzi maze yegukana miliyoni 150 z’amadolari ya Amerika naho Pacquiao watsinzwe ahabwa miliyoni 100.

Nyuma y’imyaka ine aba bagabo bifuje kwongera guhangana gusa ntibaremeza neza iby’uyu murwano ushobora no kuzabera i Kigali.

Pacquiao w’umunayafilipine amaze kurwana mu mikino 71, yatsinzemo 37 anganya 7 atsindwa imikino 2 harimo nuwo yatsinzwe na Mayweather. Naho umunyamerika, Floyd Mayweather amaze gukina imikino 50 ayitsinda yose.

 

IHIRWE Chris

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment