Mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abagore bakora umwuga w’Itangazamakuru ARFEM ku bufatanye n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC), Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MHC Mbungiramihigo Peacemaker yavuze ko hakiri urugendo rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’Igihugu muri rusange harimo iterambere ry’itangazamakuru.
![](http://umuringanews.com/wp-content/uploads/2019/05/Umunyamabanga-Nshingwabikorwa-wa-MHC-Mbungiramihigo.jpg)
Yagize ati: “Turacyafite urugendo rurerure kugira ngo tugere aho twifuza ku buryo abagore bagira umwanya ukwiye mu guteza imbere umwuga w’itangazamakuru, ku buryo na bo bagira imyanya y’ubuyobozi kugira ngo batange umusanzu wabo mu kubaka igihugu ndetse n’itangazamakuru by’umwihariko”.
Akomeza yerekana ishusho rusange y’uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rihagaze mu Rwanda, yagize ati: “Iyo tuvuze itangazamakuru mu Rwanda uko riteye, ku maradiyo ari mu Rwanda 34, abayayobora, abayashinze ni abagabo. Wareba abafite uruhare mu buyobozi bw’amaradiyo, mu buyobozi bwa gahunda zayo usanga abagore babiri gusa ari bo bayobora amaradiyo. Turacyafite umurimo ukomeye”.
Yungamo ati: “Iyo tureba za tereviziyo dufite mu gihugu cyacu hari 14 zose zashinzwe n’abagabo, mu buyobozi bwazo cyangwa mu mashami y’ubuyobozi nta mugore n’umwe urimo. Iyo urebye ibitangazamakuru byandika bigera kuri 36, muri byo 6 gusa ni byo byashinzwe n’abagore. Wareba ibitangazamakuru bikoresha murandasi cyangwa ikoranabuhanga dufite bigera hafi 84 muri byo 12 byonyine ni byo biyoborwa kandi byashinzwe n’abagore.”
Gusa, avuga ko ntawacika intege kuko mu myaka 10 cyangwa munsi yayo nta mugore wari ufite igitangazamakuru mu gihugu., ati: “Na byo twabyishimira ko ari intambwe ikomeye imaze guterwa.”
Ati: “Biragaragara y’uko hakiri intambwe igomba guterwa twese tubigizemo uruhare kugira ngo tubashe guha umwanya ukwiye umugore mu iterambere ry’itangazamakuru”.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru mu mwaka wa 2013, busesengura impamvu zitanga isura y’uburyo ubusumbane bukigaragara mu iterambere ry’itangazamakuru, mu buyobozi bwaryo n’abakora uyu mwuga, bwagaragaje ko hari impamvu y’imyumvire ishingiye ku muco n’amateka u Rwanda rwaciyemo aho wasangaga umugore batamuha umwanya ukwiye mu buzima bw’igihugu bakumva ko umugabo muri rusange ari we urebwa n’iterambere ry’igihugu.
Nubwo bimeze bityo, Mbungiramihigo avuga ko ubwo bushakashatsi bwagaragaje bimwe mu byashingirwaho birimo ubukangurambaga ku buryo kuri ubu iyo myumvire itangiye kugenda ihinduka haba ku ruhande rw’abayobozi b’ibitangazamakuru ndetse no ku bagore ubwabo aho bamwe muri bo bahoranye ikibazo cyo kwitinya bumva ko badashoboye kubera umuco n’amateka n’uburere bahawe.
Gusa, nk’uko akomeza abishimangira, ngo kubera politiki nziza y’Igihugu iha umwanya ukwiye ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo ngo haragenda hagaragara impinduka.
Umunyamakuru w’umukobwa waganiriye n’umuringanews.com, utarashatse ko amazina ye atangazwa, yemeje ko kugirango uburinganire mu itangazamakuru bugerweho hakiri urugendo rurerure, aho yagize ati ” Njye mbona uburinganire mu mwuga w’itangazamakuru buri kure nk’ukwezi, kuko uretse muri RBA, Imvaho na New Times abakozi baho baba bafite contract zifatika n’umushahara mwiza kandi naho kwinjiramo ni kata, ahandi mu itangazamakuru ryigenga ushaka kuharamba no gukora uhembwa ndetse uhabwa n’amahirwe akugeza ku mafaranga, bisaba ko icyo bosi akubwiye ucyemera yaba no kuryamana nawe, kuko ubushomeri buraryana cyana”.
Ibijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu itangazamakuru, umubare w’abakora umwuga w’itangazamakuru, muri 989 bahawe ibyangombwa bibemerera gukora umwuga w’itangazamakuru 749 ni abagabo, 240 ni abagore.
NIKUZE NKUSI Diane