Umukecuru, Ku wa Gatandatu ushize tariki 4 Gashyantare nibwo umukecuru w’imyaka 82 wo muri New York mu mujyi wa Long Island byatangajwe ko yapfuye ndetse hatangira imihango yo kwitegura kumushyingura, ariko yasanzwe ari muzima nyuma y’amasaha atatu abaganga bemeje ko yapfuye.
Nyuma y’amasaha atatu abaganga bongeye kumupima, basanga agihumeka nk’uko Polisi yabitangaje.
CNN yatangaje ko uwo mukecuru yahise asubizwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.
Hahise hatangizwa iperereza kugira ngo hamenyekane uko byagenze ngo hatangazwe ko umukecuru yapfuye kandi akiri muzima.
Ubushinjacyaha bwa New York bwatangaje ko iperereza rigamije guhoza amarira umuryango w’uwo mukecuru, wahungabanyijwe n’ayo makuru y’urupfu.
Ibintu nk’ibi biheruka kuba mu Ukuboza 2022 ubwo umukecuru w’imyaka 66 wo muri Iowa byatangazwaga ko yapfuye ndetse agashyirwa mu mashashi bashyiramo abapfuye, ariko nyuma y’amasaha bagasanga agihumeka.
INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange