Haratangwa integuza ku ihungabana ry’ubukungu mu bihugu birimo n’u Rwanda


Banki y’Isi yagabanyije cyane ikigereranyo cyayo cy’uko ubukungu buziyongera ku isi muri uyu mwaka, iburira ko ibihugu bimwe biri mu byago byo kubamo ihungabana rikomeye ry’ubukungu kubera intambara y’Uburusiya muri Ukraine hamwe na coronavirus.

Iyi banki yavuze ko Afurika y’uburasirazuba n’ibice bimwe by’Uburayi ari byo byugarijwe mu buryo bw’umwihariko.

Yavuze ko hari ibyago by’uko ikizwi nka ‘stagflation’ ni ukuvuga guta agaciro gukomeye kw’ifaranga hamwe n’ubukungu bwiyongera gacyeya – gishobora kongera kubaho bwa mbere kuva mu myaka ya 1970.

Aganira na BBC, umukuru wa Banki y’Isi David Malpass yavuze ko bigoye kuba umuntu yakwizera ko atari uko bizagenda.

Yavuze ko ibihugu bimwe biri mu nzira y’amajyambere byugarijwe n’imyenda myinshi, leta zimwe zikaba zidashobora guhaha ibicuruzwa.

Ikigereranyo gishya cyuko Banki y’Isi iteganya ko ubukungu bw’isi buziyongera yagishyize kuri 2.9% – kikaba ari ryo gabanuka rya mbere ryo hasi cyane ryitezwe ribayeho mu myaka 80 ishize.

 

Ange KAYITESI


IZINDI NKURU

Leave a Comment