Hakwiye gushimangira ubufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa -Minisitiri w’intebe 


Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga,Minisitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente yitabiriye ihuriro rya kane ry’ubufatanye bw’inzego z’ibanze rya Afurika n’u Bushinwa ashimangira ko hakwiye kugumaho ubushake bwa politiki mu gushimangira ubufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa. 

Mu ijambo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edourd Ngirente yagejeje kubitabiriye iri huriro hifashishijwe ikoranabuhanga,  avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ishima  ubufatanye buhari hagati y’ ibihugu byombi, ndetse no hagati y’ ubushinwa na Afurika muri Rusange.

Minisitiri w’ intebe Edourd Ngirente kandi yavuze ko ubu bufatanye bwafashije mu iterambere mu nzego zitandukanye.

Yagize ati “Ubufatanye bwacu n’u Bushinwa, bwagize uruhare mu iterambere ry’ inzego zitandukanye harimo kubaka ibikorwaremezo, uburezi, ubuhinzi, ubuzima, Ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro, gutwara abantu n’ ibintu ndetse n’ ubukerarugendo.”

Yunzemo ati “U Bushinwa na Afurika byakoranye bya hafi mu kuzamura umubano ushingiye kuri politiki n’ imibereho myiza y’abaturage, none ubu u Bushinwa ni umwe mub ashoramari bari ku isonga muri Afurika.”

Avuga ku cyorezo cya COVID19,  Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko u Bushinwa bwafashije Afurika n’u Rwanda by’umwihariko  mu rugamba rwo  guhangana n’iki cyorezo kuva cyakwaduka.

Ati “Twungukiwe mu bufatanye n’u Bushinwa muri iyi  ntambara ikomeje turikurwanyamo icyorezo cya COVID-19. nk’urugero, u Bushinwa ni mwe mu bashoramari batumye tubona ibikoresho byinshi birinda umuntu kwandura iki cyorezo.”

Yunzemo ato “Mu Rwanda, u Bushinwa bwashyigikiye imbaraga zacu twashyize mu kurwanya COVID-19, ibi babikoze badufasha kubona ibikoresho byo gupima iki cyorezo, kukivura ndetse ibikoresho byo kurinda umuntu ku giti cye kwandura, ndetse badufasha no kubona inkingo.”

Inama ya kane ku Bufatanye bw’Inzego z’Ibanze hagati y’Ubushinwa na Afurika itegurwa  n’Umuryango w’Abashinwa ugamije gutsura Umubano n’Ibihugu by’Amahanga.

 

Source: RBA


IZINDI NKURU

Leave a Comment