Hagati ya M23 na FARDC ni uruhe ruhande rwiteguye guhagarika imirwano?


Nyuma y’imirwano ikaze kuri uyu wa mbere tariki 6 Werurwe 2023 yabereye mu nkengero za Sake, M23 yafashe ahitwa Kibirizi ariko birangira idafashe umujyi wa Sake nyirizina wegereye Umujyi wa Goma.

Ibi byabaye habura amasaha make ngo M23 yubahirize ibyo yasabwe na Perezida Emmanuel Macron byo guhagarika imirwano kuri uyu wa 7 Werurwe 2023.

Umutwe wa M23 wafashe Kibirizi mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa mbere, nyuma y’imirwano ikomeye yawuhanganishije na FARDC, ifatanyije na FDLR ,Mai Mai, Nyatura CMC, APCLS n’abacanshuro b’Ababazungu mu nkengero z’aka gace.

Aya makuru, akomeza avuga ko M23 yaje kurusha imbaraga FARDC n’abafatanyabikorwa bayo baje gukizwa n’amaguru, bituma M23 yinjira muri Kibirizi itarashe isasu na rimwe.

Kibirizi n’agace kafatwaga nk’ingenzi cyane kuri FARDC, kuko ariko yakoresha mu gukumira M23 kwerekeza mu gace ka Kanyabayonga, ariko guhera ku isaha ya saa munani (14h00) kuri uyu wa mbere, aka gace kaguye mu maboko ya M23.

Nubwo M23 yemeye ko iza guhagarika imirwano, benshi bemeza ko uyu mutwe ushobora kuba warabivuze mu magambo gusa, ariko kubishyira mu bikorwa bikaba biri buze kugorana hashingiwe ku miterere y’ikibazo n’imyitwarire ya buri ruhande rurebwa n’iki kibazo .

Si ubwambere kandi iki gikorwa cyaba kibaye, kuko no mu minsi yashize M23 yatangaje ku mugaragaro ko ivuye muri Kibumba na Rumangabo ,ariko imirwano yarakomeje ndetse uyu mutwe urushaho kwigarurira ibindi bice.

Ihurizo rya mbere rikomereye M23 mu gihe yahagarika imirwano, n’uko FARDC n’abafatanyabikowa bayo barimo FDLR,Nyatura n’imitwe itandukanye ya Mai Mai batiteguye guhagarika iyo mirwano nk’uko yanabigaragaje ubwo yarekuraga Kibumba na Rumangabo.

Icyo gihe,M23 yatangaje ko iri kubahiriza imyanzuro ya Nairobi na Luanda mu rwego rwo gushakira DRC amahoro, nyamara ngo FARDC n’abafatnyabikorwa bayo bakomeje kuyigbaho ibitero.

Leta ya RDC yafashe icyemezo cyo guha imitwe y’inyeshyamba ibyo ikeneye byose igafasha FARDC kurwanya umutwe wa M23.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment