Hafi igihugu cyose cyaguye mu icuraburindi


Byatangajwe ko kuri iki Cyumweru tariki 8 Kanama 2021, umuriro w’amashanyarazi wiriwe wabuze hafi muri Zambia yose, nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe ingufu muri icyo gihugu ‘Zesco’.

Icyo kigo cyatangaje ko ikoranabuhanga rikwirakwiza amashanyarazi mu gihugu ryagize ikibazo ariko ko bari gukora ibishoboka byose ngo umuriro wongere uboneke.

Ibice byinshi by’igihugu birimo n’umurwa mukuru Lusaka ndetse n’agace ka Copperbelt kiganjemo ibirombe by’ubutare (Cuivre), byiriwe nta muriro bifite kuri iki cyumweru.

Zesco nyuma yatangaje ko umuriro watangiye kugaruka mu duce tumwe na tumwe kandi ko hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyabiteye.

Umuriro ukoreshwa muri Zambia, umwinshi uturuka ku ngomero, bikaba byarakunze kuba ikibazo mu gihe imvura ibaye nkeya amazi akagabanuka.

 

NIYONZIMA  Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment