Habayeho gutungurana mu bahamagawe gukinira amavubi


 

Kuri uyu wa Mbere nibwo hatangajwe abakinnyi bitegura umukino na Côte d’Ivoire uzaba tariki 9 Nzeri 2018, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Mashami Vincent akaba yatangaje abakinnyi 32 bagomba gutangira imyitozo bitegura umukino wa Côte d’Ivoire, mu gushaka itike y’igikombe cy’ Afurika cya 2019. Abakinnyi batunguranye ntibagirirwe icyizere harimo Ndayishimiye Eric Bakame wari usanzwe ari kapiteni w’abakina imbere mu gihugu,  muri ba rutahizamu Kagere Meddie wari witezwe nyuma yo kubona ubwenegihugu yahamagawe ku mwanya wa mbere ndetse na Tuyisenge Jacques ufite ikibazo cy’imvune akaba yagiriwe icyizere.

Umutoza Mashami Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi b’amavubi

Biteganyijwe ko abakinnyi bose bari mu Rwanda batangira umwiherero kuri uyu wa Kabiri bakazakora imyitozo ya mbere kuwa Gatatu naho abakina hanze bazatangire kuza mu gihe kigenwa n’amategeko ya FIFA.

Uko bahamagawe ari 32 si ko bose bazagumamo kuko bitewe n’urwego bariho, abataziyereka abatoza bazagenda basezererwa kugera habonetse 23 bazakomeza kwitegura uyu mukino wa kabiri mu itsinda H.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe

Abanyezamu

  1. Kwizera Olivier (Free State Stars/Afurika y’Epfo)
    2. Kimenyi Yves (APR FC)
    3. Rwabugiri Omar (Mukura VS)
    4. Ntwari Fiacre (Intare FC & U20)

Abakina inyuma

  1. Salomon Nirisarike (AFC Tubize/u Bubiligi)
    6. Iragire Saidi (Mukura VS)
    7. Usengimana Faustin (Khitan Sport Club/Kuwait)
    8. Rwatubyaye Abdul (Rayon Sports)
    9. Rugwiro Herve (APR FC)
    10. Manzi Thierry (Rayon Sports)
    11. Michel Rusheshangoga (Nta kipe afite)
    12. Emmanuel Manishimwe (APR FC)
    13. Fitina Omborenga (APR FC)
    14. Rutanga Eric (Rayon Sports)

Abakina hagati

  1. Mukunzi Yannick (Rayon Sports)
    16. Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC)
    17. Niyonzima Ally (AS Kigali)
    18. Bizimana Djihad (Beveren/Belgium)
    19. Haruna Niyonzima (Simba SC/Tanzania)
    20. Buteera Andrew (APR FC)
    21. Cyiza Hussein (Mukura VS)
    22. Iranzi Jean Claude (APR FC)
    23. Muhire Kevin (Rayon Sports)
    24. Sibomana Patrick (FC Shakhtyor/Belarus)
    25. Ngendahimana Eric (Police FC)
    26. Nizeyimana Djuma (Kiyovu Sports)

Abatahizamu

  1. Kagere Meddie (Simba SC/Tanzania)
    28. Jack Tuyisenge (Gor Mahia/Kenya)
    29. Usengimana Dany (Tersana FC/Misiri)
    30. Hakizimana Muhadjili (APR FC)
    31. Mbaraga Jimmy (AS Kigali)
    32. Uwimbabazi Jean Paul (Kirehe FC)

Ku mukino wa mbere muri iri tsinda u Rwanda rwatsinzwe na Centrafurika 2-1, Côte d’Ivoire itsindwa na Guinea 3-2.

Twabibutsa ko Mashami yahawe gutoza Amavubi mu gihe cy’umwaka akazafatanya na Jimmy Mulisa na Seninga Innocent nk’abatoza bungirije na Thomas Higiro nk’umutoza w’abanyezamu.

NYANDWI Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment