Guverineri w’Aamajyaruguru yihanangirije abaturage badukanye ingeso idasanzwe


Ubwo yitabiraga inteko y’abaturage yo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024, yahuje abaturage bo mu mirenge ya Base, Kinihira, Rukozo na Cyumba yo mu karere ka Rulindo, umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yihanangirije abaturage bo muri aka karere bazindukira ku kigage bise ‘amata’, bagakererwa kujya mu mirimo ibateza imbere.

Yashishikarije abaturage kwirinda ibisindisha ahubwo bagahagurukira gukora anabibutsa ko kuri ubu amabwiriza agenga utubari yavuguruwe akaba abuza utubari gufungurwa mu masaha y’akazi.

Yagize ati “Tuvugige niba hano muhingiye icyo gihumbi, mu gitondo saa mbiri ukajya kunywa icupa rya 500 Frw, saa tanu mugenzi wawe akahanyura ukamugurira irindi, ubwo saa munani urumva utaranywa iryo wikopesheje? Turifuza ko mubihindura mukajya mu mirimo ibateza imbere aho gusesagura n’utwo mwari mufite. Bikurura ubusinzi, amakimbirane mu miryango, ubukene n’Umutekano muke”.

Yavuze ko abafite utubari bazajya bafatwa bafunguye mu masaha y’akazi bazajya bacibwa amande y’ibihumbi 50 Frw.

Amabwiriza mashya agenga utubari mu Ntara y’Amajyaruguru ateganya ko tugomba gufungurwa saa munani z’amanywa, tugafunga saa saba z’ijoro naho mu mpera z’icyumweru tugafungwa saa munani ariko ababa bari gucuranga bagafunga umuziki saa yine.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment