Gisagara ni kamwe mu turere tugaragaramo abaturage bakoresha ifumbire ikomoka ku mwanda wo mu musarani bari ku kigero cya 40% ku ngo zakoreweho ubushakashatsi. Ku rundi ruhande Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), kikaba gitangaza ko iyi fumbire ari isoko y’ndwara z’inzoka zo mu nda, harimo izifite ubushobozi bwo kwandura mu gihe kigera ku myaka 5 yaba mu gihe cy’ihinga, isarura ndetse no gufungura.
Nubwo RBC, itangaza ibi yaba abaturage ndetse n’umuyobozi w’ ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi n’umutungo kamere mu rwego rw’akarere bemeza ko iyi fumbire ikomoka ku mwanda wo mu musarani itanga umusaruro mwiza by’umwihariko abayikoresha mu buhinzi bw’imboga n’imbuto.
Bati: “Uwayikoresheje areza pe”
Mukamugema Konsolata, utuye mu mudugudu wa Bugarama, akagari ka Mukande, mu murenge wa Ndora, akarere ka Gisagara atangaza ko agize amahirwe akabona umuvidurira umusarani nta cyamubuza gukoresha iyi fumbire, ko ahubwo azitirwa n’ikibazo cy’amikoro.
Ati : “Abantu bakoresha ifumbire y’umwanda wo mu musarani bareza pe. Ariko bisaba kuyikoresha neza, bakareka igahora, bakayirunda ikaba yamara nk’amezi 4 cyangwa 6, ikisya, yamara kuba ivu ikabona gukoreshwa kuko za nzoka zo mu musarani ziba zarapfuye. »
Mukamugema yemeza ko uretse ikibazo cy’ubushobozi bwo kwishyura abavidura umusarani, nawe aba ayikoresha cyane ko abayifumbiza batera ibigori ndetse n’abahinga imboga ituma beza umusaruro ushimishije.
Munyentwari Aluferedi, nawe atuye mu kagari ka Bukade, umurenge wa Ngora, akarere ka Gisagara atangaza ko bajya gutangira gukoresha ifumbire y’umwanda wo mu musarani bababwiraga ko yeza, by’umwihariko mu gihe cyo guhiga ibishyimbo n’ibigori.
Ati : « Usanga imyumvire yo kuba umwanda wo mu musarani wongerera umusaruro uyifumbiza iri hejuru cyane mu baturage dore ko kubona ifumbire bisaba kuba umuntu afite amatungo cyangwa agakoresha imvaruganda nayo ikaba ihenze itakwigonderwa n’ubonetse wese. »
RBC iti : “Ifumbire y’umwanda wo mu musarani ni ikibazo gikomeye, ikoreshwa ryayo rihagarare”
Hitiyaremye Nathan, umukozi wa RBC, mu gashami ko kwirinda indwara zititabwaho uko bikwiriye, yatangaje ko mu bushakashatsi bakoze, byagaragaye ko 40% by’ingo zabajijwe bakoresha ifumbire y’umwanda wo mu musarani, ukaba ari isoko y’indwara z’inzoka kandi zandura mu gihe kirekire.
Ati:“Hari n’abawukoresha ukiri mubisi, umusarani ukuzura uyu munsi ejo bakavidura bakajyana mu mirima. Imvura iragwa ibitware, inkoko zirajyamo zigarure za nzoka mu rugo, umuhinzi arajyamo azigarukane mu rugo, ugasanga iki ari ikibazo gikomeye kigomba gushakirwa igisubizo. Iriya fumbire ni ikibazo gikomeye kuko ifite uruhare rukomeye rwo gukwirakwiza inzoka zo mu nda cyane cyane ko ifite ubushobozi bwo kwanduza inzoka by’umwihariko ascaris mu gihe cy’imyaka 5.”
Hitiyaremye atangaza ko iyi fumbire ikomoka ku mwanda wo mu musarani igomba guhagarikwa gufumbizwa kugeza igihe hazakorerwa ubushakashatsi hakamenyekana igihe nyacyo iyi fumbire igomba gukoreshwa ntibe igikwirakwiza inzoka zo mu nda zigira ingaruka zitabarika ku buzima bw’uwazirwaye
Ubuyobozi buti: “Ikibazo dufite ahanini ni indwara z’inzoka zo mu nda”
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul atangaza ko babinyujije mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi n’umutungo kamere, babuza abaturage gukoresha ifumbire y’umwanda wo mu musarani, kuko ari bibi cyane kandi tugafata n’ingamba zo guhangana n’iki kibazo.
Ati: “Turazamura uburyo bw’uko abaturage bagira inka kuri buri rugo, kugira ngo babone ifumbire ivuye ku matungo cyane cyane inka, ndetse no kugira ibimoteri biboreramo imyanda isanzwe, ndetse tukanabereka ingaruka zayo kuko hari abayikoresha batabizi bakabona umusaruro urazamutse ariko ntibamenye uburwayi bukomoka ku ikoreshwa ry’iyi fumbire n’ingaruka zigera ku buzima bwabo.”
Nubwo uyu muyobozi yatangaje izi ngamba zo gukumira inzoka zo mu nda, ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru mu karere ka Gisagara kuri uyu wa mbere tariki 22 Mutarama 2024, bari mu gikorwa cyo gukora inkuru zigamije kurwanya indwara zititabwaho bihagije, muri zo inzoka zo mu nda zikaba ziza ku isonga, umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi n’umutungo kamere muri Gisagara yabajije ikibazo agira ati: “Ko akenshi usanga abaturage bafumbiza umwanda wo mu musarani by’umwihariko abahinga imboga zishishe, zimeze neza ahubwo ntimwatubwira uburyo bakomeza kuyikoresha ariko itanduza inzoka?”
Ubushakashatsi bwerekana ko inzoka ziri mu ndwara zititabwaho uko bikwiriye zihangayikishije
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) muri 2020, bwerekanye ko inzoka zo mu nda (Ascaris, Trichirus, Ankylostomes) ziri mu ndwara zititaweho zihangayikishije u Rwanda aho 41% by’abaturarwanda barwaye inzoka, abantu bakuru bakaba ari bo bibasirwa cyane ku kigero cya 48%.
Ubu bushakashatsi bwanerekanye ko mu karere ka Gisagara, abana bari hagati y’imyaka 5 na 15 bafite inzoka zo mu nda ari 47,3%, mu gihe hagendewe kuri raporo zo kwa muganga zo muri aka karere zerekana ko kuri ubu abaturage bafite inzoka zo mu nda ni 14%.
INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane