Gisagara: Abasenyewe n’ibiza bijejwe ubufasha


Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara, bwijeje imiryango iherutse gusenyerwa n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu mpera z’icyumweru gishize ko hari  amabati asaga 200 bazashyikirizwa kugira ngo abafashe gusana inzu zabo zangiritse.

Imvura nyinshyi ivanze n’umuyaga, inkuba n’urubura ku wa Kane niyo yibasiye tumwe mu tugari two mu mirenge wa Save na Musha mu karere ka Gisagara, iyi mvura yasize zimwe mu nzu z’abaturage zangirika mu gihe izindi zasenyutse ku buryo abaturage bazivuyemo.

Aba baturage basabye guhabwa ubufasha cyane cyane amabati yo kwifashisha mu gusana inzu zabo, kuko andi yamaze kwangirika ku buryo atakongera gukoreshwa.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome yijeje aba baturage ko akarere kiteguye gutanga amabati asaga 200 mu ntangiriro z’iki cyumweru, ndetse ko akarere kazakomeza gufatanya na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi kuba hafi iyi miryango ku buryo nta kibazo izagira.

Kugeza ubu harabarurwa inzu zisaga 70 zirimo izasenyutse burundu, ndetse n’izindi zangiritse ariko ku buryo zo zasanywa.

Hangiritse kandi hegitari z’ubutaka zitaramenyekana ndetse n’ibihingwa byiganjemo ibigori n’urutoki byangijwe bikomeye n’urubura.

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment