Gicumbi: Umugore yatemye mugenzi we amuziza ibidasanzwe


Umugore wo mu murenge wa Byumba,mu karere ka Gicumbi, yatemye mugenzi we akoresheje umuhoro nyuma na we agerageza kwiyahura mu bwiherero, kuko uwo yatemye yamusuzuguye ubwo yamuhaga inzaratsi ngo aroge umugabo we, undi akanga kuzikoresha.

Umugore witwa Nyiramajyambere Chantal w’imyaka 32 y’amavuko yatemye mugenzi we witwa Mukandori.

Umugabo wa nyakwigendera yaganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru yagize ati “Yamubwiye ati ’ngiye kukwica,nimara kukwica nijyane kuri polisi,nintijyana polisi ndajya wese ariko tujyane.”

Uyu yavuze ko uyu mugore ushinjwa ubwicanyi yahamagaye mugenzi we mu rugo rwe arangije amwinjiza mu cyumba cy’abana,amukuramo imyenda yose arangije aramutema.

Uyu nawe ngo yahise ajya kwijugunya mu musarani ariko ntiyapfa,abantu bamukuramo inzego zishinzwe umutekano zimuta muri yombi.

Aba bagore ngo bari inshuti zikomeye ndetse ngo bapfuye amarozi.Umwe yagize ati “Ngo yamuhaye amarozi ngo aroge umugabo,aramutemagura.Nibyo tuzi.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byumba,Ngezahumuremyi Theoneste,yemeje aya makuru avuga ko uyu mugore yatawe muri yombi.

Ati “Hari umudamu wahamagaye mugenzi we basanzwe baturanye hanyuma ageze mu rugo ahita amutema,ahita ajya kwiyahura…Uwatemwe aracyari kwa muganga undi ajyanwa n’ubushinjacyaha.”

Mukandori watemwe ubu arembeye ku bitaro bikuru bya byumba naho uyu Nyiramajyambere wamutemye mu mutwe no ku bitugu yafunzwe asiga umwana w’amezi atanu uri kurerwa na nyirakuru.

 

 

 

 

 

SOURCE:TV1


IZINDI NKURU

Leave a Comment