Gicumbi: Mu rugamba rwo guharanira iterambere na siporo ntisigara


Akarere ka Gicumbi kimwe n’utundi turere tugize u Rwanda, duharanira kwesa imihigo ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, ubuyobozi bw’aka karere bugena n’umwanya wa siporo uherekezwa n’ubusabane bugamije kungurana ibitekerezo byubaka igihugu.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, ku isaha ya saa yine z’amanywa zuzuye, kuri Sitade ya Gicumbi, habayeho umukino wa gicuti hagati y’abakozi b’akarere ka Gicumbi harimo umuyobozi w’akarere NZABONIMPA Emmanuel , abamwungirije n’abandi bakora mu nzego zinyuranye n’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda.

Uyu mukino warangiye Gicumbi itsinze igitego 1 ku busa. Nyuma y’umukino habayeho ubusabane, abanyamakuru bagezwaho ibyiza bitatse Gicumbi ndetse banahabwa impano z’ibikomoka i Gicumbi.

Amafoto y’uko byari byifashe

 

 

 

INKURU MU MAFOTO MWAKURIKIRANIWE N’UMURINGANEWS.COM


IZINDI NKURU

Leave a Comment