Mu butumwa bwe, Gen. Nyamvumba yibukije Abakuru b’Ingabo baturutse mu bihugu bitandukanye by’Umugabane, ko bakwiye kwita ku mwihariko wo kwakira no kwemera ko ingabo zifasha mu bikorwa byo kurinda no kubungabunga amahoro byitabirwa n’ibyiciro by’abagore, kuko ashingiye ku bunararibonye yagize nk’umuyobozi wabaye mu nzego zo hejuru mu rwego rw’Umuryango w’Abibumbye, asanga abagore boherejwe kubungabunga amahoro bafasha cyane bagenzi babo, dore ko mu gihe k’ibibazo abagore ari bo bibasirwa cyane mu bihe by’umutekano muke.
Ati “Mu byo nk’Abayobozi Bakuru b’Ingabo musabwa kwitaho no gushyiramo imbaraga, ni ugutuma ibyiciro by’abagore bigira uruhare mu bikorwa by’ingabo zishinzwe kugarura amahoro, kuko mu bihe by’ibibazo, usanga abagore ari bo baba bugarijwe, kuko ari bwo umutekano wabo uzarushaho kurindwa maze n’ijwi ryabo rikumvikana kurushaho, mutibagiwe kunoza ubufatanye bwatuma umutekano w’Akarere n’Afurika bigerwaho.”
Maj. Gen. Kabandana Innocent uyoboye imyitozo mpuzamahanga mu rwego rwa Gisirikare, avuga ko ubumenyi n’ubushobozi bazunguka ari bimwe mu bizongera kunoza akazi bashinzwe ko kurinda amahoro mu gihe n’aho bikenewe, ndetse bagasobanukirwa n’imikorere y’Umuryango w’Abibumbye.
Brig. Gen. Lap Theflora uhagarariye Lete Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko iyi myitozo y’Ingabo z’Afurika ku bufatanye n’iz’Amerika mu rwego rw’umuryango USARAF, ndetse n’izo mu karere, bizongera uburyo bwo korohereza gukumira ibibazo by’umutekano muke mu karere ushobora guterwa n’imitwe yitwaje intwaro, ku buryo yaranduka burundu.
Iyi myitozo mpuzamahanga ibaye ku nshuro ya 18, ikaba ihuje Abayobozi Bakuru b’Ingabo baturutse mu bihugu 11 byo muri Afurika no ku mugabane w’u Burayi n’Amerika aribyo u Rwanda, Botswana, u Budage, u Buholandi, Malawi, Zambiya, Kongo, Gabon, Senegal, Morocco na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu gihe k’ibyumweru bibiri iyi myitozo izamara hazabaho ibijyanye n’ibikorwa by’ingabo, iherekejwe n’ubumenyi buzafasha Ingabo z’Afurika, n’iz’Akarere kunguka ubumenyi bwatuma bajya kunganira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro haba mu rwego rwa MINUSCA, yoherejwe muri Centre Africa cyangwa n’ahandi.
NIYONZIMA Theogene