FPR yatangirije ibikorwa byo kwiyamamaza muri Rulindo, aho yijeje abaturage baho byinshi


None kuwa 13 kanama 2018 nibwo habayeho gutangiza ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi n’imitwe ya politiki bifatanyije.  bikaba byatangiriye  i Rulindo, ahom Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François, yahamirije abaturage ko uyu muryango ufite ingufu zo kubageza ku iterambere, abasaba  kuzatora abakandida bawo mu matora y’abadepite ateganyijwe mu minsi iri imbere, kugira ngo bazafashe Perezida Kagame kubageza kuri byinshi abifuriza.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi Ngarambe

FPR Inkotanyi mu gutangiza ibikorwa byo kwiyamamaza yifatanyije n’imitwe ya politiki itandatu batanga abakandida 80; iyo ni PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP.

Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka FPR Inkotanyi Ngarambe yabwiye imbaga y’abaturage yari yakoraniye ku kibuga cya Nyamyumba ko Chairman w’uyu muryango ari na we Mukuru w’Igihugu, yamutumye kubashimira uko bamutoye mu mwaka ushize kandi ko FPR Inkotanyi ifite ‘ubushobozi n’ubushake bwo kugeza Abanyarwanda aheza. Yagize ati “Akaba ari yo mpamvu yantumye ngo mbabwire ngo ‘aho tuva turahazi, aho tujya naho ntabwo ari hafi ariko haragendeka. Ngo nidufatanya nk’uko twabikoze kugeza ubu, tuzagerayo nta kibuza, tuzagerayo ntawe usigaye inyuma kandi tuzagerayo twihuse.”

Abaturage bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite ba FPR hamwe n’amashyaka yishyize hamwe nayo

Ngarambe yavuze ko icyerekezo gihari ari ukugira ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, abaturage bizamura mu mibereho myiza no kudategereza ak’imuhana.

Ibyo kugira ngo bigerweho nta komyi, yababwiye ko hakenewe inzego zikomeye kandi zifatanya, zizanagerwaho hatorwa abakandida bakwiye Perezida Kagame yahisemo.

Ngarambe ati “Urutonde rw’abakandida- depite ba FPR Inkotanyi n’imitwe ya politiki bafatanyije mwababonye barasobanutse. Akaba ari yo mpamvu mugomba kuzabahundagazaho amajwi kugira ngo Perezida wa Repubulika abone Inteko Ishinga Amategeko itora amategeko abereye icyerekezo tugezemo.”

Ibigwi bya FPR Inkotanyi byagiye bigarukwaho n’abahagarariye imitwe ya politiki yifatanyije n’uyu muryano mu matora.

Abakandida ba FPR Inkotanyi n’amashyaka bishyize hamwe biyamamarije muri Rulindo

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, ukuriye ibikorwa byo kwamaza yabwiye abaturage ko ibikorwa FPR imaze kugeza ku baturage byivugira, atari muri Rulindo gusa hatangirijwe kwiyamamaza. Yagize ati “Politiki ya FPR Inkotanyi ni ukuvugurura cyangwa guhindura imibereho by’Abanyarwanda. Ibyo bikagerwaho buri Munyarwanda ntawe uhejwe kandi buri wese akumva ko abifitemo uruhare.”

Yavuze ku bikorwa by’iterambere muri Rulindo birimo ishuri ry’icyitegererezoi rizatuma amabuye y’agaciro ahacukurwa ku buryo bugezweho, Ibitaro bya Rutongo, icyuzi kizuhira imyaka iri kuri hegitari 1100, hakaba n’ibigega byo guhunikamo imyaka ngo igezwe ku isoko itangiritse.

NYANDWI Benjamin


IZINDI NKURU

Leave a Comment