FIFA yemeje ko itaciwe intege n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi byarwanyije imishinga yayo


Mu cyumba cy’inama cya Kigali Convention Centre, hari hateraniye inama y’ubuyobozi ya FIFA aho abitabiriye basobanuriwe na Gianni Infantino uyobora FIFA, imishinga y’amarushanwa abiri mashya ashobora gutangira mu mwaka wa 2021. Hari igikombe cy’Isi gito cyajya cyitabirwa n’amakipe umunani meza kurusha andi ku Isi, kigasimbura igikombe mpuzamigabane no kwagura igikombe cy’isi cy’amakipe  kikava ku makipe umunani kikitabirwa n’amakipe 24.

Ubuyobozi bwa FIFA 

Hari abashyigikiye iyi mishinga ariko ibihugu byiganjemo ibyo ku mugabane w’u Burayi birayirwanya nk’uko Perezida wa FIFA Infantino yabitangarije abanyamakuru nyuma y’iyi nama. Ati “Hari bamwe batabyumva ariko ndabimenyereye. Namaze imyaka 14 muri UEFA, nahoraga mpangana na bamwe barwanya imishinga imwe kandi ari myiza, hashyizweho akanama kagomba gukomeza gukurikirana iyi mishinga, imyanzuro kuri yo ikazafatwa mu nama itaha”.

Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo guhagarika icyifuzo cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne cyo kwimurira mu bindi bihugu nka Leta zunze ubumwe za Amerika imwe mu mikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere ‘Primera División La Liga’.

FIFA yatangaje ko iki cyifuzo kigaragaza intego y’ubucuruzi kurusha uko byaba intego zo guteza imbere uburyohe bw’umupira w’amaguru, bityo hemeza ko shampiyona z’ibihugu zizakomeza gukinirwa mu bihugu imbere.

Igikombe cy’isi cy’amakipe  24 cyanzwe n’ibihugu byinshi by’i Burayi ku busabe bw’amakipe akomeye nka Manchester United, Bayern Munich, Juventus na Paris Saint-Germain, yandikiye Aleksander Ceferin uyobora UEFA asaba kutemera iri rushanwa kuko ryananiza abakinnyi babo basanzwe bafite amarushanwa menshi

 

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment