Dr Frank Habineza yahishyuye ko nta bwoba afite bwo guhatanira kuyobora u Rwanda


Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda “DPGR”), kuri ubu akaba ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, wari wiyamamaje mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Kanama 2017 aho yagize 0,48, yahishuye ko intego ikiri yayindi muri 2024 azongera agahatanira kuyobora u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’umuringanews, Dr Frank Habineza yemeje ko azongera akiyamamaza mu matora y’Umukuru w’igihugu. Yagize ati “Yego rwose”.  Dr Frank Habineza avuga ko hari abanenze kuba yarahanganye na Perezida Paul Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Ati “Kagame afite ishyaka rye ahagarariye nanjye mfite ishyaka ryanjye mpagarariye. Yose ni amashyaka yemewe n’amategeko. Ndi umusazi gute?”

Uyu Munyapolitiki wakunze gutangaza ko hari ibitaragenze neza mu matora aheruka nko kuba indorerezi ze zarabujijwe kwinjira ahaberaga amatora, yatangaje ko bimwe mu bibazo yanenze yabigejeje kuri Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse akanabitangaho umurongo.

Avuga ko nubwo kuyobora igihugu ari inshingano ziremereye yemeza ko atari inshingano inaniranye. Akavuga kandi ko izi nshingano zidakorwa n’umuntu umwe ahubwo haba hari abandi bafatanyije.

Twabibutsa ko amatora ya 2017 yegukanywe na Perezida Paul Kagame wagize amajwi 98.79%, yakurikiwe na Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga n’amajwi 0,73%, hanyuma Dr Frank Habineza agira amajwi 0,48%.

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment