Dore urutonde rw’imijyi myiza ku isi upfuye utayisuye waba wihombeye


Abanyamakuru 50 bamaze imyaka 20 bazenguruka isi bicaye batoranya imijyi 7 buri wese yagakwiriye kugeramo mbere y’uko apfa.

Reba Imijyi 7 batoranyije:

1. Paris, France

Umujyi wa Paris mu Bufaransa uzwi “nk’umujyi w’Urumuri” wahuriweho na benshi bemeje ko uberamo ibirori n’ibyishimo kurusha ahandi,ikirenzeho uryoheye abakundana. Urimo ibintu bizwi cyane nka Tour Eiffel,La Louvre,Musée de l’Orangerie,iduka rikomeye rya Île Saint-Louis na Canal St. Martin yizihira abakundana.

2. Rome, Italy

Uyu mujyi wo mu Butaliyani witwa Umujyi w’itekaryose ndetse uhasanga Vatican,Sistine Chapel,n’inzoga iryoha cyane ya Brunello di Montalcino n’ibindi.

3. New York City, U.S.

Uyu mujyi ntiwabura kuri uru rutonde kubera ibikorwaremezo biwurangwamo nka Empire State Building,Times Square, 9/11 Memorial Museum,New York Public Library, the Metropolitan Museum of Art, the New York Botanical Garden,n’ibindi.

4. Cape Town, South Africa

Abashaka ibyishimo no kuryoherwa ntibagakwiye gutabaruka batageze muri uyu mujyi wo muri Afurika y’Epfo uri mu yubatse neza ku nyanja. Hari kandi no kuryohera muri Good Hope National Park n’ibindi.

5. Rio de Janeiro, Brazil

Uyu n’Umujyi w’abanyabirori ndetse urazwi cyane ku isi kubera abantu wakira buri mwaka ndetse n’ibirori bihoraho biwurangwamo. Uyu niwo mujyi uhendutse kandi woroshye kubamo ugereranyije n’imijyi yose iri ku rutonde. Iyo uvuze Rio de Janeiro buri wese yumva umucanga ukundwa na benshi Copacabana n’uwunganira wa Ipanema. Hari kandi igishushanyo kirekire cyane cya Yesu,Christ the Redeemer ireshya na metero 28,Maracanã stadium n’ibindi.

6. Tokyo, Japan

Imyambarire idasanzwe,ikoranabuhanga rikataje,insengero za Buddha,Tokyo Skytree n’ibindi ubisanga muri uyu mujyi utuwe cyane.

7. Istanbul, Turkey

Uyu mujyi ugaragaramo ibikorwa by’ubugeni bizwi nka Byzantine architecture harimo nka Hagia Sophia uhasanga Ottoman cuisine, ana Grand Bazaar.

 

 

ubwanditsi: @umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment