Diamond yatangaje uburyo kubaka izina bihenze


Umuhanzi Diamond Platinumz yahishuye uburyo indirimbo ’Number one’ yakoranye na Davido wo muri Nigeria ari imwe mu zamutwaye akayabo mu myaka ye ya mbere mu muziki, ikanamushora no mu madeni. 

Iyi ni indirimbo yamamaye cyane muri Afurika no mu bindi bihugu bitandukanye byo hanze yayo, ituma izina rya Diamond Platnumz ryamamara cyane.

Kugira ngo wumve neza uburemere ibi bintu bifite biroroshye, urebye kuri YouTube usanga indirimbo Diamond yabanje gukora wenyine yasohotse mu 2013, ifite abayirebye basaga miliyoni zirindwi gusa mu gihe iyo yasubiranyemo na Davido ikajya hanze mu ntangiriro za 2014, imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 43.

N’ubwo ari indirimbo yatumbagije izina rya Diamond Platnumz, avuga ko yanamukenesheje kugera aho abura ubwishyu bw’imyenda yari afite muri banki zo muri Tanzania yari yagujijemo ngo ajye kuyifatira amashusho.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Nairobi News, yavuze ko yatanze amafaranga menshi kuri iyi ndirimbo ariko akemeza ko byose yabikoze afite gahunda yo kwemeza abo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Ati “Mbere y’uko nkora amashusho ya ‘Number One’ muri Nairobi muri Kenya ubundi amashusho y’indirimbo yantwaraga amashilingi ya Kenya 326 000 (2 881 461 Frw) mu gihe ubwo nakoraga iyi ndirimbo noneho byikubye inshuro 10 kuko badusabye kujya muri Afurika y’Epfo ariko ibyavuyemo byari byiza kuko byatumye mbona amahirwe yo gukorana na Davido.”

Yavuze ko nyuma yo kwemererwa na Davido ko bakorana yafashe imyenda myinshi mu banki kugira ngo afate amashusho y’iyi ndirimbo bagiye gusubiranamo.

Ati “Nafashe inguzanyo mu mabanki muri Tanzania kugira ngo nshore amafaranga muri aya mashusho ndetse mbone n’uko njyana n’intsinda ryanjye muri Nigeria.”

Diamond yavuze ko kubera izi nguzanyo yageze aho agakena ariko akaba atabyicuza kuko nyuma yabonye umusaruro mwiza kuko ari umwe mu bahanzi bahagaze neza muri Afurika.

IHIRWE Chris 


IZINDI NKURU

Leave a Comment