Cristiano Ronaldo yahishuye umukinnyi akumbuye ko bakinana


Cristiano Ronaldo Rutahizamu wa Juventus  yatangaje ko yifuza kongera gukinana na Wayne Rooney bakinanye muri Manchester United mbere y’uko ayivamo yerekeza muri Real Madrid bituma benshi bemeza ko yifuza gusoreza umupira muri shampiyona ya MLS muri USA.

Christiano yatangaje ko akumbuye gukinana na Wayne Rooney

Ronaldo yavuze ko yifuza kuzongera gukinana na Wayne Rooney kuri ubu ukinira ikipe ya DC United muri USA byatumye benshi bemeza ko uyu rutahizamu ashobora kuzava muri Juventus yerekeza muri Amerika. Yagize ati “Rooney yabaye umukinnyi mwiza mu Bwongereza.Twakundaga kumwita Pit bull. Ndamukumbuye cyane ndetse ntawe uzi icyo ejo hazaza hahishe,dushobora kuzongera gukina mu ikipe imwe.

Rooney yakinanye na Cristiano Ronaldo muri Manchester United imyaka 5, begukana premier League 3 ndetse begukana UEFA Champions League.

Bimaze iminsi bivugwa ko David Beckham yifuza gusinyisha Cristiano Ronaldo ndetse agakura Rooney muri DC United bityo bashobora guhurira mu ikipe ya Inter Miami mu mwaka wa 2020.

 

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment