Commonwealth ikenewe nk’ umuryango uhangana n’ibibazo isi ifite- Perezida Kagame


Perezida Kagame ubwo yatangizaga inama ya Commonwealth none kuwa 24 Kamena 2022, yatangaje ko uyu muryango ukenewe nk’uhangana n’ibibazo isi ifite, ku buryo byitabwaho aho kubirebesha ijisho rimwe.

Aha Perezida Kagame yatanze urugero ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe n’uburyo ikoranabuhanga rishobora kwifashishwa mu guhanga imirimo igamije gufasha urubyiruko.

Ati “Ikitugira abo turi bo mu by’ukuri, ni indangaciro ziri mu mahame ya Commonwealth, umuhate uganisha ku miyoborere myiza, iyubahirizwa ry’amategeko no kwita ku burenganzira bwa muntu.”

Yavuze ko ibyo bituma uyu muryango uhora iteka witeguye kwakira na yombi abanyamuryango bashya, ku buryo iterambere rigerwaho nta muntu usigaye, yanaboneyeho umwanya wo gushimira Umwamikazi Elisabeth unakuriye uyu muryango wa Commonwealth.

 

Eric TUYISHIME


IZINDI NKURU

Leave a Comment