Byatangajwe n’Umunyamababanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ngabitsinze Jean Chrysostrome, wasobanuye ko ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye biri muri urwo rwego. Yasinyiwe i Bangui ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Mu kiganiro yahaye The New Times, Ngabitsinze yavuze ko ayo masezerano azamara imyaka itanu ishobora kongerwa.
Akubiyemo ibijyanye n’ubushakashatsi mu buhinzi, gukoresha ubutaka no kubucunga, gukoresha neza amazi n’ubutaka bijyanye, guteza imbere imbuto zujuje ubuziranenge kandi zitanga umusaruro mwinshi, kurinda ibihingwa n’ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ubworozi bw’inyamaswa zo mu mazi n’uburobyi, guhanga imishinga ishingiye ku buhinzi no gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Ngabitsinze yavuze ko Centrafrique ifite ubutaka bugera kuri hegitari miliyoni 30 bushobora guhingwaho ndetse bufumbiye ariko ubukoreshwa ni buke.
Ayo ngo ni amahirwe akomeye ku Rwanda rufite buke kandi iterambere ry’uburyo bwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi no gutunganya ibibukomokaho rigenda ryaguka.
Ngabitsinze yagize ati “Kubona ibikoresho by’ibanze [ipamba] ku nganda zikora imyenda byakomeje kuba ingorane hano [mu Rwanda] kubera impamvu zirimo n’ubutaka buke. Ariko nituba tubonye amahirwe yo kurihinga hariya binyuze mu masezerano, dushobora kurizana imyenda igakorerwa mu gihugu.”
Uretse ipamba, yasobanuye ko abatuye Centrafrique bakenera ifu y’ibigori cyane kandi muri icyo gihugu hari uruganda rumwe ruyitunganya narwo rw’abanyamahanga.
Bahinga inyanya nyinshi ariko nta ruganda na rumwe ruzitunganya wahabona. Bakunda kurya inyama, ariko bazigura muri Tchad kuko iwabo nta matungo ahagije bafite. Hera imbuto nyinshi, kuzitunganya bikaba ikibazo.
Yakomeje agira ati “Bashaka sosiyete zimeze nka Inyange Industries zishobora gushora imari mu gutunganya izo mbuto kuko zipfa ubusa biturutse ku kuba nta ruganda ruhari.”
Ku rundi ruhande, Ngabitsinze yavuze ko icyo gihugu gifite umushinga wo gutangiza banki igenewe ubuhinzi yitezweho ishoramari rya miliyari 25$ mu myaka 20 iri imbere, ikazatangirana miliyari 2$.
Kiri gutegura n’imishinga yo guteza imbere ubworozi bw’amatungo arimo inka, ihene n’inkoko kugira ngo inyama abagituye bakenera ziboneke.
The New Times