Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu taliki ya 9 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafashe abantu 113 bari mu bikorwa bitandukanye barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, muri bo hakaba harimo 78 bafatiwe mu nyubako y’umuturage (Apartment) iri mu murenge wa Kanombe, akagari ka Kabeza, bavuga ko barimo gukora amashusho y’indirimbo y’umuhanzi Abijuru King Lewis uzwi ku izina rya Papa Cyangwe. Muri iyo nyubako kandi harimo n’akabari katarahabwa ibyangombwa byo gukora. Abandi 35 bafatiwe mu kabari katemerewe gukora kazwi ku izina rya Plan B…
SOMA INKURUCategory: ubutabera
Rwamagana: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanya ihene
Umugabo utuye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya ihene yari yararagijwe n’undi muturage. Ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tari ya 25 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Nkungu. Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nkungu, Mfitumukiza Kanimba Samuel, yabwiye IGIHE ko ahagana saa munani z’ijoro ari bwo abanyerondo bumvise ihene ihebeba cyane bagira ngo barayibye begereye urugo ihebeberamo bumva umugabo ari kuyibwira ngo ituze. Ati “Mu gitondo rero ni bwo bagiye kureba basanga ihene yabyimbye inda y’amaganga bamubajije…
SOMA INKURUUrubanza rusubitswe inshuro 7 ruvugwamo kunyereza asaga miliyari
Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuwa Gatanu tariki ya 10 Nzeri 2021 hari kubera urubanza rw’abantu baregwa kunyereza asaga miliyari ya koperative COPCOM ariko rurasubikwa, izi nyubako za COPCOM ziherereye mu gakinjiro ka Gisozi mu mujyi wa Kigali. Urubanza ruregwamo abantu 18 baregwa kunyereza umutungo wa Koperative COPCOM yo mu Gakinjiro ka Gisozi, icururuza ibikoresho by’ubwabatsi. Ni urubanza rusubitswe inshuro 7, rwagiye rusubikwa kubera impamvu zitandukanye harimo n’izatewe n’icyorezo cya Covid-19 n’izituruka ku baburanyi. Nta munsi n’umwe uru rubanza rwasubitswe biturutse ku impamvu z’Urukiko. Abaregwa bose baburana ibyaha bifitanye isano n’ibimunga…
SOMA INKURUBatawe muri yombi nyuma yo gukwirakwiza ibihuha
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe Nsabimana Alphonse na Kwizera Adams bakurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga. Polisi yagaragaje ubutumwa uwitwa Chris Adams yashyize ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari mugenzi we wafashwe na Polisi amaze kugura agapfukamunwa arimo kukambara ngo agasimbuze akandi. Polisi ngo yafashe uwo muntu imujyana kuri sitade, abajije impamvu arenganye, umupolisi ngo amubwira ko impamvu amurenganyije ari uko ngo yashakaga kumutura ibibazo yakuye mu rugo. Uwo muntu witwa Chris Adams mu butumwa bwe, yibaza niba abaturage bakwiye kuzira ibibazo byo hanze y’akazi. Icyakora Polisi y’u…
SOMA INKURUMusanze: Bane bakekwaho urupfu rw’umusore batawe muri yombi
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Gad Habimana wari utuye mu mujyi wa Musanze. Uyu musore bivugwa ko yaburiwe irengero tariki 13 Kanama 2021, ubwo yavaga mu mujyi wa Musanze yerekeje Kidaho mu karere ka Burera kugurisha mudasobwa ye. Umuryango we warategereje uramubura, bakomeza kumushakisha ariko baraheba. Bivugwa ko urupfu rwe rwaje kumenyekana ubwo habonekaga umuntu ufite telefone n’imyenda ya nyakwigendera agiye kuyigurisha, yabazwa aho nyira byo ari akavuga ko yapfuye. Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko bane mu…
SOMA INKURUOlivier Kwizera umukinnyi w’amavubi wakunzwe imbere y’urukiko
Umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Kwizera Olivier, yemereye Urukiko ko yitabiriye amarushanwa ya CHAN 2020 muri Cameroun abaganga baramusanzemo ikiyobyabwenge cy’urumogi. Yabivuze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Kamena 2021, ubwo yitabaga bwa mbere Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ari kumwe na bagenzi be barindwi bareganwa gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi. Kwizera yabwiye urukiko ko urumogi yatangiye kurunywa kuva mu Ugushyingo n’Ukuboza 2020, mbere y’uko Amavubi yitabira amarushanwa ya CHAN 2020 yabereye muri Cameroun muri Mutarama 2021. Yakomeje avuga ko nta mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ wajya mu irushanwa iryo ari…
SOMA INKURUKigali: Mu bafatanywe na Jay Polly muri bo 4 bari mu kaga
Nyuma yo gutabwa muri yombi uko ari 12 barimo Umuhanzi Jay Polly bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid19 bakanafatanwa urumogi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB”, rwatangaje ko bane muri aba bafashwe bapimwe bagasanga bafite urumogi mu maraso yabo ruri ku gipimo cyo hejuru. Jay Polly na bagenzi be bafatanywe Dr.Murangira B Thierry Umuvugizi w’Umusigire wa RIB yabwiye Itangazamakuru ko iri suzuma ryakozwe mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso bizifashishwa mu gukora dosiye, rikaba ryarakozwe na Rwanda Forensic Laboratory. Yagize ati “Uko ari 12 bose boherejwe gupimwa muri Rwanda Forensic Laboratory, ibipimo…
SOMA INKURUMunyenyezi ukekwaho gukora Jenoside yakorewe abatutsi yoherejwe mu Rwanda
Munyenyezi Béatrice ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yoherejwe mu Rwanda kugira ngo agezwe imbere y’ubutabera ku byo akurikiranyweho. Biteganyijwe ko Munyenyezi agezwa mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021. Munyenyezi yahungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2003 aho yageze asaba ubuhungiro avuga ko ari impunzi ya politiki. Nyuma y’imyaka 10 ahawe ubwenegihugu, ku wa 21 Gashyantare 2013 yarabwambuwe nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rumuhamije ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside…
SOMA INKURUByarangiye hemejwe ko Hategekimana agezwa imbere y’ubutabera
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye ko Hategekimana Philippe ushinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yakoreye mu Rwanda mu 1994, yagezwa imbere y’ubutabera akabibazwa. Hategekimana wari uzwi cyane ku izina rya Biguma, yari Umuyobozi muri gendarmerie ya Komini Ntyazo yari muri Perefegitura ya Butare, ubwo Jenoside yabaga. Ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi bwakorewe muri iyo Komini no mu duce tuyegereye muri Mata 1994, ndetse akivugana na Nyagasaza Narcisse wari umuyobozi wayo. Hategekimana kandi ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwabereye ku misozi ya Nyamure na Nyamugari n’utundi duce twa Nyanza, twaguyemo Abatutsi babarirwa…
SOMA INKURUAbamaze kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi kuva icyunamo cyatangira
Buri mwaka iyo Abanyarwanda n’abatuye Isi bitegura cyangwa binjiye mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hirya no hino mu gihugu hakunze kugaragara abantu bakora ibikorwa biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside. Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu minsi itatu ishize hatangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nibura abantu 18 bamaze gufatwa n’inzego zibishinzwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi. Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yabwiye RBA, ko kuva ku wa Gatatu tariki 7 Mata ubwo hatangiraga ibikorwa byo…
SOMA INKURU