Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri Sena, yasuye ibigo by’amashuri by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 n’amashuri yigisha tekinike, imyuga n’ubumenyingiro mu turere 21, nyuma y’uru rugendo isesengura ry’aba basenateri ryagaragaje ko hari uturere dufite abana benshi bavuye mu ishuri ku isonga hari uturere twa Nyanza, Musanze, Burera, Gisagara, Rutsiro na Gatsibo. Raporo yakozwe n’iyo komosiyo yagejejwe imbere y’Inteko Rusange ya Sena ku wa Mbere tariki 6 Gashyantare 2023, berekanye ko ikiganje mu gutuma abana bata ishuri harimo kuba abana barangije amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye batsindwa bakanga gusibira. Abasenateri…
SOMA INKURUCategory: Uburezi
Kagitumba: Abana bata ishuri bakajya gukora imirimo y’amaboko n’ubucuruzi
Ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda n’igihugu cya Uganda hari abana bakora imirimo ivunanye harimo nko kwikorera imizigo n’ubucuruzi bwo kwambutsa magendu ndetse n’ibiyobyabwenge nka kanyanga n’ibindi bicuruzwa bituruka muri iki gihugu cy’abaturanyi. Mutabazi John umaze imyaka 32 yigisha akaba umwe mu barimu ba Matimba Primary School iherereye mu karere ka Nyagatare, avuga ko muri iki gihe gukurikirana umwana ku mwarimu bisigaye bigoye, cyane ko byabaye ubucuruzi, umwana yaza ku ishuri cyangwa ntaze umwarimu yigisha abo abonye, ubuzima bugakomeza. Mutabazi avuga ko kera umwana yavaga mu rugo ajya ku…
SOMA INKURUKayonza: Ibyishimo ni byose ku bakobwa bitabiriye ihuriro “GLOW Summit”
Abakobwa babarizwa muri porogramu za GLOW harimo abari muri GLOW Clubs (Biga kwikorera ubuvugizi), Healthy GLOW (Biga ubuzima bw’imyororokere), Girl Solve (Biga kwihangira umurimo baturutse mu turere dutandukanye tw’intara y’uburasirazuba basoje ihuriro ry’iminsi itatu ryari rigamije kubigisha amasomo atandukanye ku bibazo bagenda bahura nabyo aho batuye nuko babasha kubyigobotora. Biciye mu biganiro mu masomo ndetse n’imikino itandukanye abakobwa 510 baturutse mu karere ka Kayonza, Rwamagana na Bugesera bigishijwe amasomo ajyanye n’uburenganzira bwabo nuko babuharanira biciye mu kwikorera ubuvugizi, biga amasomo ajyanye n’amoko atandukanye y’ihohoterwa inzira bizamo, uko babyirinda nuko bamenyesha…
SOMA INKURUCOVID-19 yahungabanyije bikomeye gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri
Gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi nka “School feeding” yatangijwe na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2014, ariko kuva yatangira gushyirwa mu bikorwa yagiye ihura n’imbogamizi zinyuranye, ariko covid-19 ije iwukoma mu nkokora nk’uko bigaragara mu bigo by’amashuri yisumbuye biherereye mu murenge wa Nduba, akarere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali. Amikoro make imbogamizi ikomeye kuri gahunda yo kugaburira abanyeshuri Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Gatunga, Habimana Mitatu Osée yatangaje ko ibibazo by’ingutu bibangamiye gahunda yo kugaburira abanyeshuri saa sita ari ukudatanga amafaranga yagenewe iki gikorwa ku…
SOMA INKURUIcyegeranyo ku banyeshuri bakoze ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye
Kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Ugushyingo 2021, nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta umwaka wa 2021 bisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye , uwa 3 w’amashuri nderabarezi (TTC), n’uwa 5 w’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (L5). Muri rusange abanyeshuri batsinze Ibizamini bya Leta ku buryo bukurikira: Mu cyiciro cy’Uburezi rusange hakoze 47,399 hatsinda 40,435 (85.3%), mu Myuga n’Ubumenyingiro hakoze 22,523 hatsinda 21,544 (95.7%) naho mu mashuri Nderabarezi hakoze 2,988 hatsinda 2,980 (99.9%). Abanyeshuri ba mbere mu gihugu basoje amashuri yisumbuye, mu bumenyi rusange, uwa mbere ari Mugisha Abdul Karim…
SOMA INKURUIgihe amashuri azatangirira cyamenyekanye nyuma y’igihe kitari gito Covid-19 iyafungishije
Nk’uko byari byatangajwe b’inama y’abaminisitiri ko amashuri agiye gutangira ariko bigakorwa mu byiciro, ni muri urwo rwego Minisiteri y’Uburezi “MINEDUC”yashyize ahabona ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye, aho icyiciro cya mbere kizatangira kwiga ku itariki ya 02 Ugushyingo 2020, igikurikiyeho kigatangira ku itariki ya 23 Ugushyingo nk’uko ingengabihe y’amashuri iteganyijwe ibigaragaza. Itangazo ryashyizwe ahabona na Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira rigaragaza ko ku itariki ya 2 Ugushyingo 2020, hazatangira igihembwe cya kabiri, hatangire abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu. Hiyongeraho n’abanyeshuri…
SOMA INKURUIcyo MINEDUC itangaza ku ifungwa ry’amashuri rimazeho iminsi
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda “MINEDUC” yatangaje ko abanyarwanda batagomba gucibwa intege cyangwa ngo baterwe ubwoba n’ifungwa rya zimwe muri kaminuza zitujuje ibisabwa ahubwo bakwiye kubyishimira kuko bafite ubuyobozi bubareberera. MINEDUC itangaza ibi nyuma yo kwambura uburenganzira bwo gukorera ku butaka bw’u Rwanda Kaminuza eshatu arizo INDANGABUREZI College of Education, Kaminuza ya Kibungo (UNIK) ndetse na Christian University of Rwanda, CHUR. Muri Werurwe 2017, nibwo Inama Nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC) yatangiye gufunga amwe mu mashuri makuru na kaminuza nyuma y’ubugenzuzi bwakoze. Muri ubu bugenzuzi hagaragaye ibibazo bijyanye n’imiyoborere, ibikoresho…
SOMA INKURUAbari barakumiriwe mu burezi bakomorewe
Minisiteri y’uburezi yongeye gukomorera abantu batize uburezi ariko barangije amashuri y’isumbuye cyangwa Kaminuza, ubu bashobora gupiganira akazi ko kwigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye. Ibaruwa yashyizwe hanze na Minisiteri y’uburezi , iramenyesha abayobozi b’Uturere bose ko nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro itandukanye ku bijyanye no gutanga akazi ko kwigisha harimo ko n’abatarize uburezi ubu bemerewe guhabwa akazi ndetse ko iyi myanzuro ihita ishyirwa mu bikorwa. Imyanzuro yafashwe ivuga ko, buri Karere kagomba gushyira ku isoko imyanya yose ikeneye abarimu, amatangazo ashyira ku isoko iyo myanya agomba gushishikariza gusaba iyo myanya…
SOMA INKURUBarahiriye kurwanya igwingira mu bana
Abanyeshuri batorewe inshingano zo kuyobora ihuriro ry’abanyeshuri biga muri Kaminuza gatolika y’u Rwanda barahiriye inshingano batorewe bahiga kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana b’u Rwanda bakoresheje ubumenyi biga mu ishuri. Babitangarije mu muhango wo kwakira indahiro zabo wabereye ku kicaro gikuru cya Kaminuza Gatolika y’u Rwanda i Save mu karere ka Gisagara kuri uyu wa 26 Mutarama 2020. Umuyobozi wa komite nshyashya Niyigenda Silas yashimiye kaminuza Gatolika y’u Rwanda uburezi itanga, anavuga ko aho bagiye gushyira imbaraga mu kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana. Ati “Abanyeshuri bose turabasaba gushyira hamwe kugira…
SOMA INKURUHuye: Abanyeshuri 47 burukanwe burundu
Mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye mu kigo cy’amashuri y’isumbuye cya GS Butare Catholique, abanyeshuri 47 birukanwe burundu bazira ikinyabupfura gike. Abo bana biganjemo abiga mu mwaka wa kabiri n’uwa gatanu w’ayisumbuye bahawe inyemezamanota zanditseho ko birukanwe burundu mu kigo ubwo hasozwaga umwaka w’amashuri wa 2019. Umuyobozi w’iryo shuri, Byiringiro Dan, n’ubwo adasobanura neza ikosa abo bana bakoze, avuga ko Komite ishinzwe imyitwarire mu kigo yafashe umwanzuro wo kubirukana burundu kuko bagaragaje imyitwarire mibi cyane nk’uko tubikesha IGIHE. Ati “Twabirukanye kubera imyitwarire mibi; nonese umwana yagira amanota mabi mu gihembwe…
SOMA INKURU