Urugaga Nyarwanda rw’Abafite virusi itera SIDA (RRP+), rutangaza ko kugeza ubu hakigaragara akato n’ihezwa bikorerwa abafite virusi itera SIDA, bikaba bibangamira gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Umwe mu banyamuryango ba RRP+, Nzamukosha ( izina twamuhaye), ni umukobwa urangije amashuri yisumbuye wavukanye virusi itera SIDA, ariko bikaba bitaramuteye gucika intege ahubwo yiha gahunda yo gufata iya mbere mu kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA yifashishije imbuga nkoranyambanga. Atangaza ko hari akato kakigaragara ku bafite virusi itera SIDA. Mu buhamya bwe, agira ati « Njye nagize amahirwe yo…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zicukumbuye
Rayon Sports yatangaje byinshi ku cyumweru cyayigenewe
Mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri wa mbere tariki 22 Nyakanga 2024 ku ruganda rwa Skol mu Nzove, ubuyobozi bwa Rayon Sport bwatangaje byinshi ku bijyanye na Rayon Sport Week. Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele wari kumwe n’Umuyobozi wa Skol IVAN Wulffaert muri iki kiganiro batangaje byinshi ku cyumweru cyagenewe Rayon Sports. Hatangajwemo ko umutoza uzatoza iyi kipe umwaka utaha w’imikino ari Robertinyo Oliveira Gonalves bakazamwerekana muri Rayon Sport Week. Rayon Sport Week iratangira kuri uyu wa kabiri 23/07/2024 kizasozwe na Rayon Sport Day taliki 03/08/2024. Muri iki cyumweru hazaba imikino…
SOMA INKURUByinshi ku rukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura mu myaka 13 rutangijwe mu Rwanda
Hari ku munsi wa Kabiri w’icyumweru tariki 26 Mata 2011, mu rwunge rw’ amashuri rwa Kanyinya, mu karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, ubwo umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame, yatangizaga ku mugaragaro gahunda yo gutanga urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura ku bana b’abakobwa bafite imyaka iri hagati ya 12 na 16 y’amavuko. Icyo gihe Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko bimaze kugaragara ko mu Rwanda hari abagore n’abakobwa bicwa na kanseri y’inkondo y’umura, ari nayo mpamvu Leta yafashe gahunda yo gukingira abana b’abakobwa bakiri bato (abangavu), batarageza…
SOMA INKURUBikwiriye gucika! Barasaba ko ihohoterwa rikorerwa urubyiruko rufite virusi itera SIDA ryahagurukirwa
Bamwe mu rubyiruko bafite virusi itera SIDA batangaza ko bakorerwa ihohoterwa rikomeye ririmo ihezwa n’akato, biviramo benshi gutakaza icyizere cy’ejo hazaza biturutse ku kuvutswa kugera ku ndoto z’ubuzima bwabo. Umwe muri bo ni Giramata (izina twamuhaye), abarizwa mu isantire y’umurenge wa Muhura, mu karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba, yandujwe virusi itera SIDA ageze mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye, akaba atangaza ko aribwo yatangiye icyo yita ibigeragezo by’ubuzima. Ihezwa n’akato kuri we byatangijwe n’uwamwibarutse Giramata yagize ati: “Njye nandujwe virusi itera SIDA n’umuhungu twari duturanye, nyuma yo kumva abantu…
SOMA INKURUEMPOWERING EVERY VOICE: THE JOURNEY OF CHILDREN WITH DISABILITIES IN RWANDA
By Diane NKUSI NIKUZE In the heart of Rwanda’s social tapestry lies a community often overlooked, yet essential in the narrative of progress: children with disabilities. The findings from the 2022 Rwandan census provide a revealing insight into their journey, illuminating both the challenges they face and the strides made towards inclusive empowerment. Prevalence of Disabilities The 2022 census paints a picture of resilience within Rwanda’s diverse landscape, identifying 391,775 individuals aged 5 years and above living with disabilities. These figures, accounting for 3.4% of the population, showcase the varied…
SOMA INKURUByinshi ku ndwara y’igituntu ndetse n’abo gikunze kwibasira kurusha abandi
Igituntu ni indwara ikunze gufata cyane cyane ibihaha, ikaba iterwa na bagiteri (bacteries). Uretse ibihaha, igituntu gishobora gufata n’izindi ngingo harimo igufwa ry’umugongo, impyiko, ndetse n’ubwonko. Ibimenyetso byakuburira ko wibasiwe n’indwara y’igituntu Ibimenyetso by’igituntu cyibasiye ibihaha ni inkorora irenge ibyumweru bibiri, iherekejwe no gukorora ugacira amaraso, kubabara mu gituza cyangwa kubabara mu gihe uhumeka cyangwa ukorora, kunanuka, umunaniro udashira, umuriro, kubira ibyuya mu ijoro no kunanirwa kurya. Mu gihe igituntu cyafashe impyiko, igufa ry’umugongo cyangwa ubwonko, ibimenyetso byacyo birahinduka, bitewe n’aho cyafashe. Iyo igituntu cyafashe igufwa ry’umugongo, umuntu ababara umugongo,…
SOMA INKURUBabangamiwe n’ubuzima babayemo, baratabaza leta
Abaturage b’amikoro macye batuye mu nzu zishaje n’abatagira aho bakinga umusaya, bagaragaza ko hari ingaruka nyinshi zirimo uburwayi no kubaho badatekanye bahorana, bagasaba ko iki kibazo cyavugutirwa umuti urambye, kugira ngo na bo ubwabo babashe kwiyitaho. Urugero, ni urw’umuryango ubarizwa mu kagari ka Ninda, umurenge wa Nyange, mu karere ka Musanze, wari ugizwe n’abantu bane ariko umwe muri bo w’umwana akaba aheruka gupfa, bikavugwa ko yaba yarazize indwara y’umusonga yatewe n’imvura nyinshi yari imaze iminsi igwa ikabanyagirira muri iyo nzu y’ibyatsi, ntoya kandi ishaje uwo muryango ubamo. Babonangenda agira ati:…
SOMA INKURURubavu: Batewe impungenge n’abana bakoreshwa imirimo ivunanye
Abaturage bo mu karere ka Rubavu batewe impungenge ari nako batabariza abana bakoreshwa imirimo ivunanye mu birombe bibumba amatafari ndetse n’ababikoreza amabuye akoreshwa mu bwubatsi. Aba bana usanga bakoreshwa imirimo ivunanye biganjemo abo mu mirenge ya Nyundo na Rugerero, aho usanga abiganje muri iyi mirimo bakomoka mu miryango ikennye, aho bo bivugira ko baba bari gushaka ubuzima. Mu murenge wa Nyundo abana bakora mwene iyi mirimo biganjemo ab’imyaka irindwi kugeza kuri 13, barimo guca inshuro bashaka igitunga imiryango yabo, ibyo bamwe mu babyeyi banenga bavuga ko imiryango yabo yagafashijwe n’ubuyobozi,…
SOMA INKURULes principales causes des problèmes d’audition / Surdité
La surdité affecte 6 % des 15–24 ans, et plus de 65 % des 65 ans et plus. Des troubles de l’audition peuvent exister dès la naissance, mais le nombre de personnes concernées progresse inexorablement avec l’âge. Face à cette déficience sensorielle, la recherche est particulièrement active : au cours de la dernière décennie, des avancées spectaculaires ont été réalisées dans la compréhension des mécanismes et des facteurs génétiques qui en sont responsables. Les récents progrès technologiques devraient permettre d’améliorer les performances des aides auditives et des implants existants. Grâce…
SOMA INKURUImpamvu u Rwanda rwagizwe icyicaro nyafurika cy’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Inkingo
Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Inkingo (International Vaccine Institute/IVI), cyatangaje ko u Rwanda rubaye icyicaro cyacyo muri Afurika, nyuma yo gusuzuma ubusabe bw’ibihugu 5 byo kuri uyu mugabane muri uku kwezi kwa Gashyantare 2024. Iki kigo gishinzwe inkingo cyamaze kugirana amasezerano na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) na Kaminuza y’u Rwanda izagira uruhare mu mikorere y’iki kigo, kizashingwa mu Rwanda bitarenze uyu mwaka wa 2024. IVI ni Umuryango ufite icyicaro i Seoul muri Koreya y’Epfo, ukaba ugizwe n’abahanga bashinzwe gukora politiki n’ubushakashatsi ku bijyanye n’inkingo, gukora izo nkingo no kuzigeza ku bagenerwabikorwa ’ku giciro…
SOMA INKURU