Gutwara abagenzi mu gihugu bikomeje kuba ihurizo

Uko iminsi yagiye isatira iterambere ry’igihugu nibwo bamwe mu bashoramari baguze za Coaster zigatwara abagenzi bava Kigali bajya mu ntara cyangwa bava mu ntara baza i Kigali. Muri ibyo bihe abanyamatagisi bari bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwaga ATRACO. Iri shyirahamwe ryaje gukubitwa inshuro na Ltd Col Twahirwa Louis Alias Dodo. Bamwe mu bari bafite imodoka za Minibus bahuye n’ikibazo cyabakomereye kuko izo modoka zabo zaraciwe zikurwa mu mujyi wa Kigali. Izasigaye zakoreraga i Kabuga zigasubira mu ntara. Izindi zisigara zikorera Bugesera zigasubira mu byaro byo muri ako karere.Mugice cyo mu Majyaruguru…

SOMA INKURU

Uruhuri rw’ibibazo byugarije akarere ka Nyamagabe

Ibibazo birimo amakimbirane yo mu miryango, abashakanye babana bataresezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, ubuharike, guta ishuri kw’abana bakajya kuzerera, umwanda, abafite uburwayi bwo mu mutwe, abangavu baterwa inda imburagihe, abatagira aho kuba n’abadafite ubwiherero ni bimwe mu byugarije abatuye mu karere ka Nyamagabe. Ni ibibazo inzego z’ubuyobozi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa biyemeje gukemura ndetse n’abaturage ubwabo babigizemo uruhare. Imiterere y’akarere ka Nyamagabe yerekana ko gafite imirenge 12 utugari 92 n’imidugudu 536 n’amasibo 3294 kakaba gatuwe n’ingo 90.198 zibamo abaturage 374.098 bagizwe n’abagabo 183.380 ndetse n’abagore 190.790. Ibibazo binyuranye byugarije imiryango yo…

SOMA INKURU