Amateka y’abagore bagaragaje ubutwari mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yibutswe

Amateka agaragaza ko mu Rwanda mu 1994, abagore b’abatutsi bahohotewe bishingiye ku gitsina, bafatwa ku ngufu, banduzwa indwara zitandukanye bigambiriwe, kuko umugambi wari uwo kumaraho ubwoko bwabo. Ariko ubutwari bwabo buhinyuza ibyo, benshi bagira uruhare mu guhagarika Jenoside, bagira uruhare mu kubaka igihugu bundi bushya kugeza magingo aya. Ni gake hazirikanwa cyangwa havugwa ku butwari bw’umugore mu minsi 100 igihugu cyamaze mu icuraburindi ndetse na nyuma yayo, ariko abagore benshi batwaje gitwari bamwe bahinduka abagabo nka wa mugani wa ‘Ndabaga’ kuko yari yo mahitamo. Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr…

SOMA INKURU

Rubavu: Abana basambanyijwe bagaterwa inda baratabaza

Ikibazo cy’abana baterwa inda batarageza ku myaka y’ubukure, gikomeje kwiyongera mu karere ka Rubavu, imibare igaragaza ko nibura mu mezi 8 gusa abana 141 basambanyijwe banaterwa inda, ibi bikaba byarabagizeho ingaruka zikomeye bakaba batabaza inzego zinyuranye kuko ubuzima bwabo n’ubw’abana babyaye buri mu kaga. Aba bana babaye ababyeyi imburagihe bakaba basaba inzego bireba kubaba bugufi mu rwego rwo kudahabwa akato mu miryango, hamwe no kubafasha kubona ubutabera kuko ababateye inda babihakanye abandi bagatoroka. Bamwe muri aba bangavu baganiriye n’itangazamakuru bo murenge wa Rugerero, mu kagali ka Muhira, umwe afite imyaka…

SOMA INKURU

Arasaba kurenganurwa nyuma yo guhohoterwa akamburwa abana be 4

Ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwari mu bikorwa byo kwegera abaturage mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024,   Nambajimana Jacqueline, utuye mu murenge wa Gahanga, yagaragaje agahinda ko kwamburwa n’umugabo abana 4 babyaranye avuga ko adafite ubushobozi bwo kubarere, hanyuma akajya kwibanira n’undi mugore. Nambajimana yavuze ko uwo mugabo babyaranye abana bane yari asanzwe afite urundi rugo byanatumye we badasezerana kandi nyuma yo kumuhararukwa ngo yaje kumusiga aririra mu myotsi. Ati “Uwo mugabo twabanye yari afite undi mugore banasezeranye kuko njyewe ntabwo twasezeranye. Amaze kumpararukwa yahise anta…

SOMA INKURU

Exécutions, viols… Des expertes de l’ONU s’alarment des violences contre les femmes à Gaza

Des expertes mandatées par l’ONU ont exigé lundi une enquête après des accusations d’exécutions et de viols par les forces israéliennes contre des femmes et filles palestiniennes à Gaza et en Cisjordanie. Elles dénoncent des “traitements inhumains et dégradants”, des agressions sexuelles, et des détentions et exécutions arbitraires. Les accusations portées sont graves. Des expertes de l’ONU ont rapporté, le 19 février, des accusations de violences, notamment sexuelles, visant des femmes et des filles palestiniennes à Gaza et en Cisjordanie, imputées aux forces israéliennes. Elles exigent une “enquête indépendante et impartiale” et…

SOMA INKURU

Guhishira uwamusambanyije byatumye aterwa inda ya kabiri

Umugore witwa Akingeneye (izina twamuhaye), wo mu Karere ka Nyabihu, avuga ko guhishira umugabo yakoreraga akazi ko mu rugo wamusambanyije akamutera inda ubwo yari akiri umwangavu, byamuviriyemo guterwa indi nda ya kabiri, none akomeje kugorwa n’imibereho yo kurera abo bana atishoboye. Mu 2014, Akingeneye wari umwana w’imyaka 16 akora akazi ko mu rugo, umugabo (nyir’urugo) ngo yahoraga amusaba ko basambana, akamwangira bigera ubwo umunsi umwe yaje kumusambanya ku ngufu anamutera inda. Ati “Yacungaga umugore we adahari ku manywa cyangwa nijoro, inshuro nyinshi akansaba ko turyamana nkamwangira, nkanatinya kubwira umugore we…

SOMA INKURU

Ngoma-Kibungo: Uruhererekane mu buraya ihurizo mu kurwanya virusi itera SIDA

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Kibungo, mu karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba bakoze uburaya bakiri inkumi, babyariramo ndetse hari n’abagiriyemo abazukuru, muri bo harimo abanduriramo virusi itera Sida, ariko ntibibabuze kuraga ubwo buraya n’iyo ndwara abana babo n’abazukuru, ari nayo ntandaro y’izina ‘MU BUBABARE BUKABIJE’, bifatwa nk’imwe mu mpamvu ikomeye ibangamira ikumirwa ry’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA aho batuye, dore ko n’ubuyobozi nabwo bwemeza ko koko iki ari ikibazo giteye impungenge ndetse bwiteguye guhangana nacyo. Nyirarukundo (Amazina twayahinduye) wo mu murenge wa Kibungo, mu karere ka…

SOMA INKURU

Gatsibo records significant decrease in teen pregnancy

Gatsibo District has recorded a decrease in teen pregnancies from over 800 to 518 in six months, which is a significant achievement in promoting reproductive health and reducing the rate of teenage pregnancies in the district, according to officials. From July to December 2023, 518 children were born in various age groups, with 170 born to mothers aged 14 to 17 and 348 born to those 18–19. Despite the numbers, the district has experienced a decline in teenage pregnancies, with over 800 births in the first six months of the…

SOMA INKURU

Bakomeje kwamagana ihohoterwa ribakorerwa harimo no kwicwa

Imyigaragambyo yabereye mu mijyi ya Nairobi, Nakuru, Mombasa, Nyeri na Lodwar, bamwe mu bari bayirimo bitwaje ibyapa byanditseho amazina y’abagore bishwe. Yabaye nyuma y’urupfu rw’umugore witwa Rita Waeni wasanzwe yishwe atemaguwe bajugunya ibice by’umubiri we babishyize mu ishashi. Iyi myigaragambyo yakozwe n’abiganjemo abagore ku itariki ya 27 Mutarama 2024, bigabije imihanda inyuranye yo mu turere twinshi, bamagana ubwicanyi ndetse n’irindi hohoterwa bakorerwa Amashyirahamwe y’abagore muri Kenya asaba Leta kwita kuri iri hohoterwa rikorerwa abagore kandi ikarigira icyaha gikomeye gihanwa n’mategeko. Ibi binashimangirwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu 2022 bwerekana ko umugore umwe…

SOMA INKURU

Yarafushye aruma umugore bimuviramo gutakaza igice cy’ugutwi

Umugabo wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ntura mu karere ka Rusizi yarumye umugore we ugutwi ubwo bakimbiranaga amushinja kumuca inyuma, igice kimwe cyako agikuraho. Umugore wakorewe ihohoterwa nawe yarafite inshingano mu Rwunge rw’Amashuri rwa Giheke. Abaturanyi batabaye uwo muryango utuye mu mudugudu wa Rugombo, akagari ka Giheke, umurenge wa Giheke, akarere ka Rusizi, basanze uyu mugore warumwe ugutwi avirirana mu gihe umugabo we yari afite amaraso ku munwa ameze nk’umaze kurya inyama mbisi. Umuturanyi w’uyu muryango wahaye amakuru Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, yavuze ko uru rugomo rwabaye mu rukerera…

SOMA INKURU

Umugabo w’imyaka 53 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 10

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 53 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 10, byabaye kuwa 5 Mutarama 2024, mu gihe uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Nyarugenge mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko. Uyu mwana asanzwe afite ikibazo cyo kutavuga neza. Byabereye Mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Biryogo mu Mudugudu wa Nyiranuma ni mu Karere ka Nyarugenge. RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’icyo cyo gusambanya umwana amufatiranye kubera uburwayi burimo ubumuga. Yakanguriye…

SOMA INKURU