Umubyeyi wa Miss w’u Bubiligi 2024, Madamu Gakire yatangaje byinshi ku intsinzi y’umwana we

Gakire Joceline, akaba umubyeyi wa Miss Kenza Johanna Ameloot wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi 2024 ahigitse abakobwa 32, yatangaje ko byamuteye ishema cyane ndetse anasobanura ko iyi ntsinzi ari iy’igihugu cye cy’inkomoko u Rwanda. Ati “Icyo nababwira ni uko nanjye byantunguye ariko narishimye cyane , byateye ishema u Rwanda igihugu nturukamo ari nacyo gihugu cya Kenza, birongera bitera ishema n’igihugu yavukiyemo cy’u Bubiligi. Urebye  amateka twaciyemo, icyo twishimira ni uko aba bana twabyaye baduhesha ishema, mbega Kenza sinzi uko namuvuga.” Yakomeje avuga ko ibyabaye ku mukobwa we atari abyiteze,…

SOMA INKURU

Bruce Melodie atangaza byinshi akesha Trace Awards

Umuhanzi  Itahiwacu Bruce  uzwi nka Melodie witegura gushyira hanze album yise “Sample” muri Gicurasi, yatangaje ko igihembo cya Trace Awards nk’umuhanzi wahize abandi mu Rwanda muri 2023 byatumye arushaho kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku ruhando rw’isi. Ibi Melodie akaba yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Trace FM yo muri Kenya cyagarutse ku muziki we n’ishusho afite kuri Trace Awards iherutse kubera mu Rwanda. Bruce Melodie ari kubarizwa muri Kenya mu bikorwa bitandukanye bya muzika, yajyanye na Producer Prince Kiiiz ubarizwa muri Country Records Bruce Melodie avuga ko bwa mbere bamubwira ko azaririmba…

SOMA INKURU

Ku nshuro ya mbere Tyla wo muri Afurika y’Epfo, yegukanye igihembo muri Grammy Awards

Ibihembo bya Grammy Awards 2024 byatanzwe ku mugoroba wa tariki 04 Gashyantare 2024, icyo Tyla yatwaye kikaba cyari mu cyiciro Best African Music Performance, kitari gisanzwe mu irushanwa rya Grammy Awards, kubera ko cyongewe ku rutonde uyu mwaka mu rwego rwo guha agaciro umuziki wo muri Afurika. Uyu mukobwa w’imyaka 22 nubwo atari asanzwe afite ibigwi bihambaye mu muziki, ntibyamubujije guhigika abahanzi bafite amateka ku mugabane w’Afurika ndetse no ku Isi muri rusange, kuko muri icyo cyiciro yahigitse abarimo Davido na Musa Keys mu ndirimbo bise Unvailable, Asake na Olamide…

SOMA INKURU

Umuraperi Green P wabuze ku ruhando rwa muzika yahishuye byinshi ku buzima bwe

Umuraperi Green P wo mu itsinda rya Tuff Gangs yavuze ko ikintu cyamubabaje cyane mu buzima ari ukugira ikigare cy’abantu batari beza,bamwanduje imico mibi kugera ubwo yari agiye kuhasiga ubuzima. Green P yabivugiye kuri Radio Rwanda, ubwo yari yatumiwe kuri uyu wa Gatandatu. Yavuze ko amaze imyaka ibiri n’amezi umunani i Dubai ndetse yamaze kumenyera ubuzima bwaho ku buryo azajya asubirayo rimwe na rimwe. Ati “Ni ukugenda mfite ibyo ngiye gukora, ngahita ngaruka ako kanya.’’ Green P yavuze ko yicuza ko mu buzima bwe yahaye umwanya ikigare kikamujyana mu nzira…

SOMA INKURU

USA: Yanditse amateka atorwa nka Miss Amerika ari umusirikare mu ngabo zirwanira mu kirere

Madison Marsh Umukobwa w’imyaka 22 usanzwe ari umusirikare urwanira mu kirere akaba afite ipeti rya “sous lieutenant”, yegukanye ikamba yegukanye ikamba rya Miss Amerika. Akaba yaritabiriye iri rushanwa ry’ubwiza agaharariye Leta ya Colorado. Yahigitse abakobwa 50 bahagarariye Leta 50 zose zigize Amerika ndetse n’undi umwe uhagarariye ‘District ya Columbia’. Umuvugizi wa Air Force Academy, yatangaje ko Marsh abaye umusirikare wa mbere wo mu rwego rw’abasirikare bakuru (officier) ukiri mu gisirikare, ugiye mu marushanwa ya Miss America. Uretse kuba ari umusirikare mu gisirikare kirwanira mu kirere, Marsh afite n’impamyabushobozi yo mu…

SOMA INKURU

Umuhanzi Davis D yasimbujwe Juno Kizigenza mu ndirimbo ’Peace of mind remix ” ya Shemi mu buryo butunguranye

Hari ku wa 09 Ukuboza 2022 ubwo umusore wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, Shemi Gibril yashyiraga hanze indirimbo yise ’Peace Of Mind’. Iyi ndirimbo yabaye isereri mu mitwe y’abanyarwanda, byumwihariko yigarurira imitima y’urubyiruko rwiganjemo igitsina gore. Iyi ndirimbo yahinduriye ubuzima uyu wari umwana, biza kumenyekana ko ari umwishywa w’umuhanzi The Ben biba akarusho kuyikunda cyane ko bari bamenye ko isuku igira isooko. Iyi ndirimbo ikimara gukundwa cyane, bamwe mu byamamare nyarwanda bifuje ko bayisubiranamo n’uyu Shemi ariko bakagorwa nuko yabaga ari ku ishuri [yigaga aba mu kigo] bigatuma…

SOMA INKURU

En images : de Sydney à Paris, le monde a célébré le Nouvel An

Des festivités pour conclure 2023 et accueillir 2024 se sont, comme c’est la tradition, déroulées partout sur la planète. Tour d’horizon. À Sydney, Bangkok, Paris, Rio… les grandes capitales mondiales ont célébré avec d’éblouissants feux d’artifice le passage en 2024. À New York, la traditionnelle descente de la boule en cristal de Times Square À New York, des milliers de badauds attendaient la traditionnelle descente de la boule en cristal de Times Square, toute illuminée et des marchands écoulaient vuvuzelas et chapeaux estampillés 2024 pour leur nuit du 31 décembre. La police, déployée…

SOMA INKURU

Umubano udasanzwe hagati ya Zari na Tanasha wavugishije benshi

Guhura kwa Zari Hassan na Tanasha Donna ni kimwe mu bintu bikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, dore ko ari ubwa mbere bari bahuriye mu ruhame bakaganira ubona bahuje urugwiro nk’abasanzwe baziranye. Zari Hassan na Tanasha Donna wahoze ari mukeba we baserukanye mu birori by’abambaye imyenda y’umweru bafatanye agatoki ku kandi, ndetse bicarana mu mwanya umwe muri ibi birori byabereye mu mujyi wa Kampala. Aba bagore bombi babyaranye na Diamond Platnumz bashyize hasi iby’ubukeba baserukana mu birori Zari asanzwe ategura muri Uganda. Zari Hassan, avuga ko Tanasha Donna…

SOMA INKURU

Umuhanzi The Ben yasutse amarira mu rusengero

Ni mu masengesho yabaye kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023 muri Eglise Vivante, aho umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben, yasutse amarira mu rusengero, ananirwa kuvuga ubwo yari kumwe na nyina n’abavandimwe barimo mushiki we na murumuna we. The Ben yahawe umwanya muri uru rusengero, ashima Imana, agaragaza ko afite umunezero mwinshi mu mutima mu buryo budasanzwe. Ati “Nejejwe no guhagarara imbere yanyu ndetse nanashima Imana. Ndumva nishimye cyane muranyihanganira ariko naririmba ku ndirimbo nise ‘Ndaje’ Mama akunda cyane[…] ndashima Imana gusa ngira ikibazo cy’amarangamutima ariko…

SOMA INKURU

Umuhanzi Bryan Adams yatangaje aho ubucuti bwe n’igikomangoma Diana bwavuye

Umuhanzi Bryan Adams ku nshuro ya mbere yavuze uburyo ubucuti bwe n’igikomangoma Diana bwavuye ku ndirimbo yanditse ku rushako rubi rwa Diana. Uyu muhanzi yibutse ko Diana yamubwiye ko “yasekejwe cyane” n’uburyo muri iyi ndirimbo aririmba ko yumvise “ataye ubwenge” ku munsi Diana arongorwa n’igikomangoma Charles. Mu kiganiro n’ikinyamakuru Sunday Times, uyu muhanzi wo muri Canada uzwi mu ndirimbo nka “Please forgive me” avuga ko Diana yamutumiye ngo basangire icyayi kugira ngo yumve iyo ndirimbo nanone. Adams yahagaritse iyo ndirimbo ubwo Diana yapfaga mu 1997 “mu cyubahiro cye”, nk’uko abivuga.…

SOMA INKURU