Abatuye ku kirwa cya Nkombo n’abakorera imirimo y’uburobyi mu kiyaga cya Kivu ande rw’akarere ka Rusizi, baravuga ko kuva Polisi ikorera mu mazi yagera kuri iki kirwa no mu mazi agikikije, ubu ibyaha byaberaga muri aya mazi byiganjemo ubushimusi byagabanutse ku kigero gishimishije. Ugeze ahitwa ku Busekanka mu murenge wa Nkanka witegeye ikirwa cya Nkombo, nta kindi ubona usibye urujya n’uruza rw’amato aba yambutse abantu n’ibintu bava n’abagana kuri icyo kirwa mu buhahirane. Nyamara ngo mu minsi yashize ntibyari ububuhahirane gusa ahubwo harimo no kuba indiri y’ibyaha, kuko ariho byinshi…
SOMA INKURUCategory: Amakuru mashya
Rutsiro: Icyamuteye kuruma umukunzi we akamuca ururimi cyamenyekanye
Mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2021, havuzwe inkuru y’umusore wo murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro, waciwe ururimi n’uwari umukunzi we yari amaze guha impano y’ikariso. Amakuru yageze ku itangazamakuru ubwo ryajyaga ahabereye icyaha ni uko umusore yarumwe ururimi ubwo yashakaga gufata umukobwa ku ngufu. Kugeza ubu igice cy’ururimi rw’umusore rwacitse baragishatse barakibura. Uyu musore w’imyaka 26 yatanze ikirego ku wa 30 Ukuboza 2021, aho yaregeye Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, avuga ko yaciwe ururimi n’uyu mukobwa. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry yatangaje ko “iperereza ryakozwe rigaragaza ko…
SOMA INKURURuhango: Abana basaga igihumbi basubijwe mu ishuri
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatangaje ko abana bagera ku 1.371 bamaze gusubizwa mu ishuri mu 1461 bari barabaruwe ko baritaye mu bihe byashize. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine, yavuze ko mu bavuye mu ishuri harimo abangavu batewe inda imburagihe ndetse n’abandi babitewe n’uko amashuri yamaze igihe kinini afunze kubera icyorezo cya Covid-19. Ati “Hari hasigaye abana 90 twabashije kwinjira mu mpamvu zabo umwe ku wundi kugira ngo tubashe kumenya icyatumye badasubira mu ishuri. Impamvu rero turazizi umurenge ku wundi.” “Muri abo 90…
SOMA INKURUHakomeje kugaragara ibura rya mudasobwa ku isoko mpuzamahanga
Bamwe mu batumiza bakanacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa n’ibindi bijyana nazo, baravuga ko ku isoko mpuzamahanga hagaragaye ikibazo cy’ibura ryazo. Ibi ngo bishingiye ku igabanuka ry’amabuye y’agaciro ku isoko mpuzamaanga, aho igiciro cy’amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda nka gasegereti cyazamutse kiva ku madorali bihumbi 21,000 kigera ku bihumbi 35,000 by’amadorali ku kilo. Nzaramba Theodore, umuyobozi wa Kompanyi Dreams Computer Ltd itumiza ikanacuruza mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bijyana nazo, avuga ko ibiciro byazo byazamutse cyane agereranyije n’uko byari bihagaze mbere yuko icyorezo cya COVID-19 cyaduka ku isi. Yagize ati “Aba bacuruzi…
SOMA INKURUUmuryango waramwanze kuko yashatse ufite ubumuga
Ukwezi kurashize Ndayisaba Jean Luc arushinze na Umuhoza Nasira ufite ubumuga bw’inyonjo yatewe n’uburwayi yagize akiri umwana. Mbere yo kurushinga baciye muri byinshi bikomeye kugeza aho iwabo w’umuhungu banze gutaha ubukwe ndetse bakamumenesha akaba atahakandagira. Bavuga ko yasebeje umuryango mu buryo bukomeye. Mu kiganiro aba bombi bagiranye na IGIHE batangaje ko batangira gukundana ababyeyi babo batari babizi ariko nyuma bamara kubivuga iwabo w’umukobwa bakabyakira neza mu gihe iwabo w’uyu muhungu wari usanzwe ari umumotari bo babyamaganiye kure. Umuhoza Nasira yagize ati “Twakundanye ababyeyi batabizi. Igihe cyarageze iwacu baramumenya nanababwira ko…
SOMA INKURUIcyo Papa Francis yasabiye Afurika ku munsi wa noheri
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku batuye Isi mu bihe bikomeye bizihijemo Noheli, dore ko icyorezo cya Covid-19 kikirimo guca ibintu, anasabira ibihugu bya Afurika byugarijwe n’intambara zishingiye ku iterabwoba n’amakimbirane. Mu butumwa bwatambukijwe rubuga rwa Vatican, Papa Francis yasabye abakirisitu gukomeza guhangana n’ibibazo banyuramo muri ibi bihe kandi bagakomeza kugira ibyiringiro. Yagize ati “Bakundwa bavandimwe, muhangane n’ibibazo byose muri iki gihe cyacu, tugire ibyiringiro kuko kuri twe umwana yavutse.” Ubutumwa bwe yabukomeje agaragaza ko Imana yemeye kwigira umuntu kugira ngo izabashe gucungura abantu…
SOMA INKURUHanogejwe uburyo bw’ikoranabuhanga mu gupima ubuziranenge
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) ku bufatanye n’Ikigo giharanira iterambere ry’Ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba (Trademark East Africa, TMEA) ku nkunga ya USAID, batangije uburyo bw’ikoranabuhanga bugiye kujya bwifashishwa n’abacuruzi ndetse n’abandi bose bajyaga bakenera serivisi zitandukanye z’ubuziranenge. Iri koranabuhanga rishya ryiswe Single Window Information for Trade (SWIFT) rizagabanya umwanya byafataga ngo uwatanze ubusabe butandukanye bwa serivisi zijyanye n’ubuziranenge ahabwe igisubizo, aho bizava ku minsi itanu bikaba iminota 20 kandi byose bigakorwa umukiliya atavuye aho ari. Kubaka iri koranabuhanga byatwaye ibihumbi 125 by’amadolari ya Amerika (hafi miliyoni 125 Frw) yatanzwe na USAID.…
SOMA INKURUMusanze:Ababyeyi barishimira koroherezwa konsa mu gihe bari mu mahugurwa
Mu gihe hashize igihe kitari gito bamwe mu babyeyi bonsa bahura n’imbogamizi ndetse n’ibibazo bitandukanye mu gihe boherejwe mu butumwa bw’akazi mu ntara cyangwa hanze y’igihugu kubwo kubura uko bonsa abana babo, barishimira koroherezwa mu kazi kabo. Ibi ni ibyatanganjwe mu isozwa ry’amahugurwa y’abanyamakuru baturuka mu bitangazamakuru bitandukanye yabaye mu cyumweru gishize mu karere ka Musanze, mu ntara y’amajyaruguru. Niamahugurwa yateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro “PAX PRESS” ku bufatanye na FOJO MEDIA INSTITUTE muri gahunda y’imyaka itanu yo kongerera abanyamakuru ubumenyi mu kwandika no gutangaza inkuru. Bamwe mu babyeyi bonsa…
SOMA INKURUAmarangamutima y’abagenerwabikorwa b’Imbuto Foundation
Abagenerwabikorwa b’Umuryango Imbuto Foundation cyane cyane urubyiruko, barashimira uyu muryango wabubakiye umusingi ukomeye w’ubuzima bwabo ubu bakaba bamaze kwiyubaka ndetse baranatangiye kuba umusemburo w’impinduka nziza mu muryango nyarwanda. Ibyo barabivuga mu gihe Umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madamu Jeannette Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze uvutse. Ku myaka 28 y’amavuko, Nayituriki Sylvain afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, yakuye muri Southern New Hampshire University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Avuga ko ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye icyizere cy’ahazaza cyari kimaze kuyoyoka, ariko Umuryango Imbuto Foundation…
SOMA INKURUBatawe muri yombi bagerageza kwinjiza magendu mu Rwanda
Mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo ahagana saa cyenda za mu gitondo, Polisi ikorera mu karere ka Rubavu ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abagabo babiri n’umukobwa umwe binjiza mu Rwanda magendu y’imyenda ya caguwa amabalo 15. Bafatiwe mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, akagari ka Nengo, umudugudu wa Kivu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizera Karekezi yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zari mu kazi k’irondo rya nijoro (Night Patrol) saa cyenda z’ijoro babona abantu barimo gutunda…
SOMA INKURU