“Byose mu kinyarwanda” umwihariko wa Startimes binyuze muri shene nshya “Ganza TV”


Mu gihe cy’imyaka 35 Startimes imaze ikorera mu bihugu binyuranye hirya no hino ku isi n’u Rwanda rurimo, ikaba ifite amashene asaga 700, igeza serivise ku basaga miliyoni 45 bo mu bihugu birenga 30, mu ntego yihaye harimo kwegereza abakiriya bayo service zidahenze kandi zifite amashusho agezweho, ni muri urwo rwego yatangije ku mugaragaro shene nshya ya Ganza TV yerekana ibiganiro n’amafilime mpuzamahanga mu rurimi rw’ikinyarwanda. 

Iki gikorwa cyo gutangiza shene ya televiziyo Ganza TV ifite icyivugo cy’umunezero w’abawe, cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 8 Ugushyingo 2023, ubuyobozi bwa Startimes bukaba bwijeje abakiriya bayo ko iyi shene igamije kubamara irungu, aho kuva tariki 1 Ugushyingo 2023, Ganza TV igaragara amasaha 24 iminsi yose, ku bakoresha antene y’udushami bayirebera kuri shene y’i 103, ku bakoresha igisahani bayirebera kuri shene ya 460.  

Ushinzwe iyamamazabikorwa muri Startimes, Nkurikiyimana Modeste atangaza ko bakurikije ubushakashatsi shene ya Ganza TV yatangijwe mu mugambi wo kugira ngo abantu bumva ikinyarwanda gusa nabo babone ibyuzuye. Ikaba izanye umwihariko wa “byose bakunze mu ndimi z’amahanga mu Kinyarwanda”.

Nkurikiyimana Modeste atangaza impamvu ya shene nshya ya Ganza TV

Ati: “Abantu basanzwe bakunda filime ariko twakoze ubushakashatsi dusanga abantu batumva icyongereza bareba filime bazikunze ariko ntibumve neza icyo ishatse kuvuga, niyo mpamvu twashyize hanze shene ya Ganza. Kugeza ubu hari gucaho izisobanuye z’ubwoko bunyuranye ariko hazashyirwaho n’uburyo bwo kuzisobanura ijambo ku rindi ndetse dufite na gahunda yo gutangira kwerekana filime zikinwa n’abanyarwanda.”

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Startimes Rwanda, Chen Dachuan atangaza ko Ganza TV ifite umwihariko

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Startimes Rwanda, Chen Dachuan, yavuze ko shene ya Ganza TV ari ubundi buryo bazanye bwo kwereka abanyarwanda ibiganiro mu buryo bwihariye, nyuma yo gutangiza Magic Sport yerekana imikino y’umupira w’amaguru w’amakipe yo mu Rwanda, bafatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA).

Umuyobozi mukuru wa Startimes mu Rwanda, Frankly Wang, mu ijambo yageneye abanyarwanda, yagize ati :“Twebwe nka Startimes biratunezeza iyo twatanze serivisi nziza ku bakiriya. Twabanje gukusanya ibitekerezo mu bafatabuguzi bacu, bidutera kumenya ko ari ingenzi gutangira kubagezaho ibibiganiro mpuzamahanga. Ubu tuzanye Ganza TV, umuyoboro udasanzwe kandi ushimishije uzafasha abantu kwishima nta mbogamizi y’ururimi. Turabizeza kandi ko ababana na startimes batazahwema kwishimira ibyiza dukomeje kubagezaho.” 

Ganza TV ikaba ifite ibiganiro mpuzamahanga yaba imyidagaduro n’amafilime yo mu bihugu binyuranye birimo Amerika y’amajyepfo, Filipine, Turikiya, Nigeria, Uganda, Kenya, Tanzania n’ahandi ariko byose biri mu Kinyarwanda.

 

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment