Igituntu ni indwara ikunze gufata cyane cyane ibihaha, ikaba iterwa na bagiteri (bacteries). Uretse ibihaha, igituntu gishobora gufata n’izindi ngingo harimo igufwa ry’umugongo, impyiko, ndetse n’ubwonko.
Ibimenyetso byakuburira ko wibasiwe n’indwara y’igituntu
Ibimenyetso by’igituntu cyibasiye ibihaha ni inkorora irenge ibyumweru bibiri, iherekejwe no gukorora ugacira amaraso, kubabara mu gituza cyangwa kubabara mu gihe uhumeka cyangwa ukorora, kunanuka, umunaniro udashira, umuriro, kubira ibyuya mu ijoro no kunanirwa kurya.
Mu gihe igituntu cyafashe impyiko, igufa ry’umugongo cyangwa ubwonko, ibimenyetso byacyo birahinduka, bitewe n’aho cyafashe. Iyo igituntu cyafashe igufwa ry’umugongo, umuntu ababara umugongo, cyafata impyiko umuntu akihagarika inkari zirimo amaraso.
Igituntu cyandura gute?
Mu gihe umuntu urwaye igitutu akorora, avuga, yitsamura, aciriye (amacandwe), asetse cyangwa aririmba, umwuka we wanduza umwuka abantu bahumeka, bityo umuntu muzima yawuhumeka akandura igituntu.
Ni bande bafite ibyago byo kwandura igituntu?
Muri rusange abasirikare b’umubiri hari ubwo barwanya bagiteri zitera igituntu umuntu ntakirware. Ariko iyo batagifite imbaraga, umuntu aracyandura.
Abantu barwaye SIDA, Diyabeti, Impyiko, amoko amwe ya Kanseri, n’abafite ikibazo cy’imirire mibi baracyandura cyane.
Abandi bakunze kucyandura ni abana n’abantu bakuze. Nanone abantu bakorera ingendo mu bihungu byiganjemo igitutu, na bo baba bafite ibyago byo kucyandura, kimwe n’abaganga bavura abarwayi b’igituntu n’ abantu bari mu bucucike nko muri gereza no mu nkambi z’impunzi.
Ni gute wakwirinda indwara y’igituntu?
Hari urukingo ruhabwa abana kugira ngo rubarinde kwandura igituntu. Uru rukingo ariko ntabwo rufasha abantu bakuru.
Umuntu urwaye igituntu ashobora kwirinda kucyanduza abandi akoze ibi bikuririkira:
1.Kuguma mu rugo ntajye ku kazi cyangwa ku ishuli cyangwa ngo ararane n’abandi mu cyumba kimwe mu byumweru bya mbere atangiye gufata imiti.
- Gukingura amadirishya umwuka mwiza ukinjira mu nzu.
3.Gushyira ikintu ku munwa (agatambaro, agapfukamunwa, papiye mushwari) mu gihe uri gukorora, kwitsamura no guseka, hanyuma ukabita ahabugenewe.
4.Gupfuka umunwa (kwambara agapfukamunwa) mu gihe uri kuvura umurwayi w’igituntu no gukara intoki n’isabune inshuro nyinshi.
Uko indwara y’igituntu ihagaze mu Rwanda
Ubushakashatsi bwa RBC bwagaragaje ko mu mwaka wa 2022-2023 umubare w’abarwayi b’igituntu mu Rwanda babaye 9417 iyi mibare ikaba yarazamutse ikiyongeraho abarwayi barenze 3000.
Intara y’Iburasirazuba yihariye 3713 bangana na 39,43% by’abarwaye igituntu, RBC ikaba itangaza ko izamuka ry’iyi mibare ryatewe n’abarwayi benshi bagaragaye mu igororero rya Rwamagana aho muri 2023 abagororwa bikubye kabiri bagera ku ibihumbi 18. Ubucucike bukaba aribwo bukekwaho ko bwatumye igituntu cyiyongeraho cyane muri iyi gereza hamwe n’imibereho itameze neza ibi byose bikaba byaramenyekanye aho abagororwa bose bapimwe.
Umujyi wa Kigali ufite abarwaye igituntu 2239, Amajyaruguru 669, Amajyepfo ifite 1682, Iburengerazuba 1114.
Indwara y’igituntu yibasira abagabo cyane aho mu mwaka wa 2022-2023 mu barwayi 9417 igitsina gabo ari 78,1% mu gihe igitsina gore ari 21,9%, abari hagati y’imyaka 25 na 44 ni bo bibasirwa cyane n’iyi ndwara.
ICYITONDERWA: Ni ngombwa kurangiza imiti y’igituntu ifatwa mu gihe cy’amezi atandatu.Kuko kuyihagarika cyangwa kuyifata nabi (rimwe ukayifata ubundi ugasiba cyangwa kuyifata ku masaha utandikiwe na muganga) bituma igituntu cyiyuburura kikagira ubukana buruta ubwa mbere, bikagora kukivura, bityo kikaba cyahitana ukirwaye.
Kuba umuntu urwaye igituntu yakwibagirwa gufata imiti neza, basabwa ko buri munsi umurwayi ayifatira kwa muganga imbere y’abaganga.
INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane