Burundi:Byahinduye isura mu guhatanira kubuyobora


Nubwo bidasanzwe ko abagore bahatanira kuyobora igihugu cy’Uburundi, Fidelite Nibigira umunyamuryango w’ Ishyaka rya APDR yiyemeje kuziyamamaza mu matora ya perezida wa Repubulika azaba mu mwaka wa 2020, agatanga umusanzu mu kubaka igihugu cy’ Uburundi cyaranzwe n’intambara mu myaka yashize zitewe na Politiki.

Nibigira Fidelite wo mu ishyaka rya APDR yiyemeje guhatanira umwanya wo kuyobora Uburundi

Nubwo Fidelite Nibigira yifitiye icyizere,azaba ahanganye n’abakandida bakomeye barimo Agathon Rwasa wa CNL ndetse n’umukandida uzaturuka mu ishyaka rya CNDD FDD riri ku butegetsi utaramenyekana, kuko byitezwe ko Pierre Nkurunziza ataziyamamaza.

Ishyaka rya APDR riyobowe n’umugabo witwa Gabriel Banziwitonde ariko ryavuze ko ryiyemeje gutanga umukandida w’umugore kugira ngo berekane ko Abarundikazi nabo bashoboye.

Biteganyijwe ko amatora y’umukuru w’igihugu mu Burundi azaba kuwa 20 Gicurasi mu mwaka wa 2020,  igikorwa cyo kwiyamamaza kizatangira kuwa 27 Mata kugeza kugeza kuwa 17 Gicurasi 2020.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment