Bobi Wine yatorotse inzego z’umutekano


Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko umuhanzi wahindutse umunyapolitiki uzwi nka Bobi Wine yanyuze mu rihumye abashinzwe umutekano bari bagose urugo rwe,  nyuma y’ iminsi ine afungiye mu rugo rwe ruherereye mu gace ka Magere.

Bobi Wine yaciye mu rihumye inzego z’umutekano zari zimurinze

Kuva ku wa Mbere abapolisi bari barinze urugo rwe, nyuma y’aho bamutaye muri yombi bitewe n’ubushyamirane yagiranye n’inzego z’umutekano zahagaritse igitaramo yagombaga gukora kuri uwo munsi.

Kugeza ubu ntacyo Polisi iratangaza ku itoroka ry’uyu mudepite ufite intego yo gukura Perezida Museveni ku ntebe y’ubutegetsi bwa Uganda.

Bobi Wine yijujutiye ko igitaramo cye cyahagaritswe kandi yari yujuje ibisabwa kugira ngo kibe. Hari n’abandi bantu batanu mu bambari be bafunzwe bakekwaho gutegura imyigaragambyo.

Ejo hashize abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda basuye Bobi Wine, bagaragaza ko batishimiye ko afungirwa mu rugo.

Ubahagarariye Betty Aol Ochan, yavuze ko inteko ikwiye kugira icyo ikora n’ubwo Visi Perezida, Jacob Oulanyah, yavuze ko badashobora kwinjira muri iki kibazo kuko ibyaha ashinjwa yabikoze atari mu mirimo y’inteko.

 

TETA Sandra

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment