Basabwe kunyomoza abatangaza ibihuha


Umuryango utari uwa leta  w’abayamakuru baharanira amahoro “Paxpress” ufatanyije na “Africa check”, bafashe iya mbere mu guha ubumenyi nkenerwa abanyamakuru bubafasha kugenzura inkuru z’ibihuha binyuze mu mafoto n’amashusho mbere yo kubitangaza. 

Aya mahugurwa yatanzwe nyuma y’aho hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga hatambuka ibihuha, ababikora bakabitangaza bagamije kugira ababakurikira benshi bakirengagiza gukora itangazamakuru  rya kinyamwuga.

Umuhuzabikorwa wa Paxpress, Albert Doudouin Twizerimana aganira n’abanyamakuru yabasabye ko bakwiye kujya banyomoza abatangaza amakuru y’ibihuha bitwaje ko bagamije gukurura ababakurikira, avuga ko umunyamakuru ukoze inkuru ye neza kinyamwuga nawe akurikirwa.

Ati:”Umunyamakuru utangaza amakuru y’ibihuha abarimo kwica umwuga we, ahubwo agomba gufata umwanya uhagije agasuzuma inkuru agiye gutangaza agakora igenzura (fact checking), aho gutangaza inkuru 10 z’ibihuha yatangaza 1 y’ukuri kuko igicuruza si ibihuha ni ibikozwe kinyamwuga”.

Umunyamakuru kuri KT Radio, Ines Nyinawumuntu avuga ko hakiri imbogamizi mu kubona umwanya uhagije wo gukora fact checking, kuko hari ubwo abayobozi b’ibigo by’itangazamakuru basaba umunyamakuru gutanga  inkuru zirenze ebyiri ku munsi bityo umwanya wo kuzisuzuma ukabura.

Ati:” Uburyo inkuru itegurwamo bisaba kugenzura ibimenyetso kugira ngo udatangaza amakuru y’ibihuha, icyo rero ni imwe mu mbogamizi kuba umunyamakuru adashobora kubona umwanya uhagije wo kunoza inkuru ye mu gihe asabwa gukora inkuru nyinshi”.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, mu ishami ry’itangazamakuru, Eugene Hagabimana avuga ko abantu bakwiriye guhora bihugura. Ati:” Uretse n’itangazamakuru umuntu wese akwiye guhora yihugura kuko ibintu bihinduka buri munsi, muri kaminuza twigisha umunyeshuri ibigezweho ariko tukanamuha ubushobozi bwo kumufasha kwiga ibishya “fact checking” isaba kuba uzi gukoresha imashine.

Hagabimana akomeza avuga ko 80% y’igihe umuntu amara akoresha imbuga nkoranyambaga aba ayikoresha ibitamufitiye akamaro, 20% yonyine niyo akoresha ibimufitiye akamaro, imbuga nkoranyambaga zirihuta ariko harimo icyuho cy’uko atari buri muntu wese ubasha kwisesengurira ko ibyo arimo kureba ari inkuru ntayo cyangwa ari ibihuha, ariko abanyamakuru ntibagakwiye kugwa muri uwo mutego wo gutangaza amakuru y’ibihuha bagomba kugira ubumenyi bwo kureba ukuri n’ikinyoma kuko abaturage bizera icyo umunyamakuru yabatangarije.

 

 

 

 

 

INKURU YA IRADUKUNDA  Isabella  Elisabeth 


IZINDI NKURU

Leave a Comment