Barasaba Perezida kuzahura umubano wabo n’u Rwanda


Abaturage bo mu Karere ka Kisoro kiganjemo abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, basabye Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni ko natorerwa indi manda yazita ku kuzahura umubano n’u Rwanda kubera ko gufunga imipaka byabagizeho ingaruka nyinshi.

Iki cyifuzo abaturage bakigaragarije Perezida Museveni ubwo yari yagiye muri aka gace mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu.

Abayoboke bo mu ishyaka rye rya NRM bo muri aka gace bavuze ko bamwitezeho gusubukura ubuhahirane n’u Rwanda, ubwo azaba atsinze amatora ya Perezida azaba kuwa 14 Mutarama 2021.

Rose Kabagenyi uhagarariye abagore ba Kisoro mu Nteko Ishinga Amategeko, ni umwe mu bari bitabiriye ibi bikorwa ndetse agaragaza ko anyotewe n’uko ibi bihugu by’ibituranyi byasubukura umubano.

Yagize ati “Kimwe mu bintu twiteze ko Perezida azadufasha, ni ukugenzura ko hari imikoranire na mugenzi we w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame. Kubera ko abenshi muri twe imishinga yabo yarahagaze ndetse natwe abaturiye imipaka twagezweho n’ingaruka zikomeye.”

Mu bindi byifuzo abaturage bo muri Kisoro bagaragarije Perezida Museveni harimo ko yababarura uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’iki gihugu unavuka muri aka gace, Gen. Edward Kalekezi Kayihura.

Umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi kuva mu 2018 ahanini biturutse ku kuba u Rwanda rwarashinjaga Uganda gufungunga abaturage barwo binyuranyije n’amategeko ndetse no gushyigikira imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano warwo.

Mu rwego rwo kurengera abaturage barwo u Rwanda rwafashe umwanzuro wo kubasaba kutongera kwambuka bajya Uganda kuko bahahurira n’ibibazo bitandukanye.

Source: Igihe 


IZINDI NKURU

Leave a Comment