Bafatanye bari guca inyuma abo bashakanye none kubatandukanya byabaye ihurizo kubera amikoro


Umugabo wo mu gace kitwa Mtendere kari mu nujyi wa Lusaka muri Zambia yafatanye n’umugore w’abandi yari ari gusambanya none baheze mu bitaro by’ako gace kubera kubura akayabo baciwe n’ushaka kubatandukanya.

Ibi byabaye kuwa Kabiri w’iki cyumweru ahagana saa mbili z’ijoro ubwo aba bombi barimo guca inyuma abo bashakanye bananirwa kurekurana.

Abantu barahuruye ku bwinshi na polisi irahagera bose basanga aba bantu bafatanye nta warekura undi.

Umwe mu batangabuhamya witwa Noami Sinkamba yabwiye Diamond TV news,yo muri Zambia ko uyu mugore atazi amazina ukomoka ahitwa Chongwe yahuye n’aka kaga kubera guca inyuma umugabo basezeranye aho yasambanaga n’umugabo we ukomoka aha Mtendere.

Uyu mugore ngo yari asanzwe acuruza amakara bimwanga mu nda aza gusambana n’uyu mugabo nawe ufite umugore bashyingiranwe byemewe n’amategeko.

Madamu Sinkamba yavuze ko aba bombi bafatanye ubwo basambaniraga muri lodge imwe yo muri Mtendere.

Nyiri umugore yavuze ko aremera kuvura aba bombi bagatandukana ari uko bamwishyuye Amakwacha akoreshwa muri Zambia ibihumbi 40,000 ariko abo mu muryango w’umugabo bamubwiye ko mu minsi itanu baba babonye ibihumbi 18,500 by’Amakwaca.

Imiryango y’aba bombi ngo ntishaka gutanga amafaranga yo kubavuza kubera ibyo bafatiwemo.

Ibinyamakuru biravuga ko aba bari mu bitaro by’aha Mtendere.

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment