Assinah yihanangirije Bruce Melodie


Umuhanzikazi uri mu bakizamuka, Mukasine Assinah yifashe kugahanga yihanangiriza Bruce Melodie amubwirako ibyabo bishobora kugera mu nkiko bagakizwa n’ubutabera.

Ibi Assinah yabivuze abitewe n’umujinya yatewe na Bruce Melodie wakuye amajwi ye mu ndirimbo bakoranye.

Mu minsi ishize nibwo Assinah na Bruce bari bahararanye ndetse aba bombi bafashe urugendo berekeza mugihugu cya Tanzania, uru rugendo ni Assihan wari uyoboye Bruce, yamwitwaje nk’umusemuzi no kumufasha guhura n’abagira icyo bafasha Bruce Melodie kumenyekanisha ibihangano bye muri iki gihugu.

Aba bombi ubucuti bwaho ntibwarangiye, mu ngendo bakoze bari kumwe, bahise banakorana umushinga w’indirimbo yatunganyijwe na Producer wari aturutse muri Nigeria, iyi ndirimbo yarakozwe ndetse irarangira, gusa Bruce yaje guca inyuma Assinah asaba uwakoze iyi ndirimbo ko yakuramo amajwi y’uyu mukobwa.

Kuri ubu, Bruce na Assinah ntibacana uwaka, Assinah yavuzeko baribukizwe na leta, niba Bruce Melodie atemeye ko amajwi ya Assinah yumvikana mu ndirimbo bakoranye.

Assinah abinyujije kuri rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Icyitonderwa… Wowe Bruce Melody niwibeshya ugakuramo amajwi yanjye mu ndirimbo dufitanye uzabona ikibi kiri muri njye.”

Kugeza ubu Bruce Melodie yanze kugira icyo abitangazaho, abinyujije kuri konte ye ya instagram yashyizeho agace k’amashusho y’indirimbo Assinah yakoranye na Riderman yandikaho ati “fatapause”,bivuze ngo fata akaruhuko.

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment