Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu “UAE” Emmanuel Hategeka, yashyikirije Umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu bwami bw’Arabia Saudite, nk’Ambasaderi ufite icyicaro Abu Dhabi.
Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021, mu ngoro y’Umwami mu Murwa Mukuru Riyadh.
Nyuma yo gutanga izo mpapuro, Ambasaderi Emmanuel Hategeka yashimye umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, agaragaza ko yiteguye guteza imbere ubufatanye mu nzego zinyuranye.
Yagizi ati: “Ni ishema rikomeye kuba nashyikirije Umwami Salman impapuro zinyemerera guhagararira u Rwanda mu bwami bwa Arabia Saudite, nka Ambasaderi ufite icyicaro Abu Dhabi. Niteguye guteza imbere umubano w’u Rwanda na Arabia Saudite ku nyungu z’ibihugu byombi.”
Yongeyo ati “Nashyikirije Umwami indamutso ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ndetse n’ubushake bwo guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi bibanye ki n’abaturage.”
Ambasaderi Hategeka yaboneyeho umwanya wo kwifuriza Umwami Salman ubuzima bwiza ndetse yifuriza igihugu amahoro n’iterambere.
Umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud yahaye ikaze Ambasaderi Emmanuel Hategeka n’abandi ba ambasaderi batanze impapuro zo guhagararira ibihugu byabo kuri uyu wa gatatu. Umwami yabasabye kugeza indamutso ye ku bakuru b’ibihugu byabo. Yanagaragaje kandi ubushake bw’igihu cye bwo guteza imbere amahoro mu karere n’umubano n’ibindi bihugu.
U Rwanda rufite umubano mwiza n’Arabia Saudite mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ingufu n’ibikorwa remezo. Andi mahirwe yo kongera ubufatanye ari mu rwego rw’ikoranabuhanga, urwego rw’imari, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari muri rusange.
Nka Ambasaderi ufite icyicaro Abu Dhabi, Emmanuel Hategeka asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) n’Ubwami bwa Bahrain.
KAYITESI Anne