Amayobera ku gitero cyagabwe i Rutshuru kikabohoza ahahoze ibirindiro bya M23


Kuri iki cyumweru tariki ya 08 Ugushyingo 2021, nibwo hamenyekanye iyubura ry’imirwano ikaze yumvikanyemo imbunda ziremereye yahuje igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abitwaje intwaro bataramenyekana muri Gurupema ya Jomba muri Teritwari ya Rutshuru.

Iyi mirwano yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bakomeje kwambuka umupaka wa Bunagana bahungira muri Uganda.

Amakuru aturuka muri turiya duce avuga ko umutwe wa Mouvement de 23 Mars uzwi nka M23 ariwo wagabye ibitero ndetse unirukana ingabo za Leta ya Congo mu birindiro zari zifite ku musozi wa Chanzu.

FARDC ntiremeza ko ari umutwe wa M23 wagabye icyo gitero ndetse n’abakigabye aho baje baturutse, abagabye igitero nabo ntibaravuga abo ari bo.

Umuyobozi wa Gurupema ya Jomba, Jackson Achuki yabwiye actualite.cd ko abo bitwaje intwaro baturutse mu bice byegereye Pariki y’Ibirunga maze barasana na FARDC bayambura ibirindiro bafata uduce twa Chanzu mu gace ka Kikoro muri Chanzu.

Jackson Achuki, avuga ko ibintu bitifashe neza na gato, abaturage bakomeje guhunga berekeza muri Uganda abandi baturage bari kwerekeza ku murwa mukuru wa Teritwari ya Rutschuru.

ati Uduce twa Chanzu na Mbiz, Kinyangurube na Ndiza turi mu maboko y’abitwaje intwaro, abantu benshi bakomeje guhunga muri iki gitondo”.

Uduce twa Chanzu na Mbiza turi hafi y’ u Rwanda na Uganda, kugeza magingo aya imirimo ku mupaka wa Bunagana irakomeje nk’uko bivugwa na Jackson Achuki uhibereye aho bari gufatanya na FARDC kugira ngo abambuka berekeza Uganda bambuke batekanye.

Moïse Katumbi Chapwe Jr wabaye Guverineri wa Katanga, yemeje iby’iyi mirwano.

Ati Ahagana saa 22h00 ku Cyumweru tariki 07 Ugushyingo, 2021 agace ka Chanzu muri Jomba hafi ya Bunagana Rutshuru muri Kivu ya Ruguru higaruriwe n’abarwanyi ba M23 bavuye muri Uganda, bakaba bayobowe na Gen Sultani Makenga. Ingabo za FARDC zahirukanwe ndetse zahataye ibikoresho byinshi.”

Abaturage batari bake bambutse umupaka wa Bunagana bajye muri Uganda

M23 ya Sultan Makenga ishyirwa mu majwi kuba ariyo yagabye iki gitero, ngo ifite intego yo gufata Umujyi wa Goma.

Ikinyamakuru Chimpreport kivuga ko abahoze muri M23 bashinja Perezida Felix Tshisekedi kudashyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano bari bagiranye na Leta ya Joseph Kabila.

Ayo masezerano y’i Nairobi yavugaga ko inyeshyamba za M23 zihawe imbabazi, ariko ko zidahawe ubudahangarwa ku kuba zakurikiranwa ku byaha by’intambara, Jenoside no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Impande zombi zari zumvikanye guhererekanya imfungwa, kandi M23 igasubiza ibyasahuwe Umujyi wa Goma ubwo yawufataga mu Ugushyingo 2012. Amasezerano yanateganyaga ko abakuwe mu byabo n’intambara bahunguka.

Uku kubura kw’imirwano bishobora kongera gusubiza Akarere mu mpagarara no mu bibazo by’umutekano, amakuru avuga ko abantu ibihumbi 50 bahunze imirwano mishya, hakaba hasanzwe izindi mpunzi 100, 000 zahunze mu myaka ya 2012, ndetse n’abandi miliyoni 2,6 bavuye mu byabo imbere mu gihugu.

 

TETA Sandra 


IZINDI NKURU

Leave a Comment