Polisi y’u Rwanda yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko mu minsi ishize yataye muri yombi Muheto Nshuti Divine wabaye Miss Rwanda 2022, kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, akagonga ndetse yangiza ibikorwaremezo, anagerageza guhunga nyuma yo kugonga.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Ukwakira 2024n nibwo mu itangazo ryashyizwe hanze Polisi yagize iti “Polisi iramenyesha ko idosiye ya Miss Muheto Divine wambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu 2022, yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha akaba ashinjwa ibyaha byatangajwe hejuru.
Amakuru tukesha IGIHE atangaza ko Miss Nshuti Muheto Divine kuri iyi nshuro yakoze ibi byaha ashinjwa yabikoze hagati hagati yo ku wa 18-20 Ukwakira 2024, amakuru yizewe akaba ahamya ko yakoreye impanuka ku muhanda uva Kicukiro ugana i Remera ahahoze Alpha Palace, kuri sitasiyo ya lisansi.
Aya makuru akomeza atangaza ko mu gukora impanuka, uyu mukobwa wari wanyweye inzoga yisanze yagonze umukindo ndetse n’ipoto ry’amashanyarazi. Bivugwa ko nyuma yo kugonga, uyu mukobwa yagerageje guhunga gusa nyuma yo guta imodoka ye, Miss Nshuti Muheto Divine yaje gutega indi agaruka kureba uko ikibazo kimeze ari nabwo yahise atabwa muri yombi, aza gukorerwa dosiye ikaba yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yatangaje ko dosiye ye yamaze kuregerwa urukiko ndetse akaba azaburana ku wa 31 Ukwakira 2024 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
@umuringanews.com